Inzu ya mbere nini ku Isi igenewe guhingwamo
Sosiyete y’Ubwubatsi yo mu Bufaransa, Coldefy, yahishuye umushinga wayo uzaba ari uwa mbere ku Isi mu yo guhinga mu nzu hagamijwe gukomeza kubungabunga ikirere, uzubakwa muri Côte d’Opale mu Majyaruguru y’u Bufaransa kuri metero kare ibihumbi 20 000, biteganyijwe ko imirimo yawo izasozwa mu 2024.
Uko izaba yubatswe
[Hindura | hindura inkomoko]Biteganyijwe ko igisenge cy’iyi nzu kizaba kiriho imisego ishobora gutanga ubushyuhe izashyirwa ku byuma bitwikiriye bikoze muri aluminium. Imbere h’iyi nyubako hazaba hari ubushyuhe bwa 28 °C buzajya bufasha ibihingwa birimo gukura bimeze neza.
Icyo abahanga bayivugaho
[Hindura | hindura inkomoko]Thomas Coldefy, watangije igitekerezo cy’uyu mushinga, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko intekerezo ze zihoramo ihurizo ryo kwibaza uko uyu mubumbe dutuye wakomeza kubungwabungwa.
Yanongeyeho ko amakuru menshi atangazwa ku ihindagurika ry’ikirere ashobora kuba isoko y’imihangayiko ku batuye Isi.
Ati “Amakuru yerekeye ihindagurika ry’ikirere akenshi atangazwa mu buryo butifuzwa, bishobora kuba mu buryo bwihuse, isoko nshya y’impungenge.”
Coldefy yavuze ko mu imurikagurisha ndetse n’iserukiramuco rizwi nka ‘Tropicalia’ bazerekaniramo umushinga wabo rizafasha abantu kwibaza ariko bakanabona amahirwe yo kwiga uko uyu mushinga uzakomeza gufasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Imiterere yayo
[Hindura | hindura inkomoko]Biteganyijwe iyi nzu izaba irimo ibimera by’ubwoko butandukanye, ikaba ubuturo bw’inyoni zitandukanye n’ubwoko bw’amafi asanzwe aboneka mu mugezi wa Amazon.
Izaba ari ndende kandi ku buryo itazabuza ibiti birebire bizaba bihinzemo gukura. Coldefy mu gishushanyo mbonera cyayo yateganyije ibiraro birebire abantu bahasura bazajya bacaho, inateganya ko habamo restaurant umuntu yakwiciramo isari n’inyota mu gihe yakenera kwikora ku munwa.
Binateganyijwe kandi ko hazaba harimo icyumba kinini gishobora kuberamo inama ndetse hakanagira laboratwari y’ubushakashatsi ku mirimo izaba ikorerwa muri iyo nyubako.