Jump to content

Inzitizi zigipfukirana umusanzu w’Umunyarwandakazi mu kubungabunga ibidukikije

Kubijyanye na Wikipedia

U Rwanda ruri mu bihugu birajwe ishinga no guteza imbere ubukungu butonona ibidukikije. Nibura 50,9% by’abarutuye ni abagore ndetse bagira uruhare runini mu buhinzi bufatwa nk’urwego rwatanga umusanzu ukomeye mu kubungabunga ibidukikije.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamiobare mu 2018 yerekanye ko abagore 76% bakora mu buhinzi, mu gihe abagabo bari 54%.

Uretse kuba biganje mu rwego rw’ubuhinzi, magingo aya bari no mu nzego zigira uruhare mu ishyirwaho ry’ingamba n’ibyemezo byo kubungabunga ibidukikije.

Nk’urugero Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) na Minisiteri y’Ibidukikije biyobowe n’Abagore, hakaba n’indi miryango itandukanye bimeze bityo.

Birumvikana ko hari uruhare rukomeye bagira mu kubibungabunga binyuze mu ngamba n’amabwiriza ndetse n’iyubahirizwa ryabyo.

Inzitizi zibazitira mugutanga unusanzu

[Hindura | hindura inkomoko]

Mugurirwa Odette, umuhinzi wo mu Karere ka Rulindo, mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE yavuze ko yigeze kwishyira hamwe na bagenzi be bafite igitekerezo cyo gukora umushinga wo gukora uruhumbikiro rw’ibiti bivangwa n’imyaka ariko bakabura igishoro.

Ati “Twari abantu 28 dushaka gukora pepinyeri tubura amikoro yo kugura imbuto, amashashi no gukodesha umurima. Twashakaga iz’ibiti bivangwa n’imyaka n’imyaka nka avoka, imyembe n’amaronji.”

Mugurirwa yemeje ko kubungabunga ibidukikije bimufasha no mu zindi gahunda zirimo kurwanya imirire mibi hirindwa igwingira, bwaki n’izindi ndwara zirishingiyeho. Ibyo ngo umugore ni we uri ku ruhembe rwo kubimenya akanabikora neza kuko ari we utegura amafunguro.

Kanyamugenge yemeje ko abagore ari bo bagira uruhare runini mu burezi bw’abana, bityo kuba baba bafite indangagaciro zo kubungabunga ibidukikije byakoroha kuzibiba no mu bakibyiruka bikazikurana.

Yagaragaje ko mu bunararibonye bafite basanze abagore bifitemo ubushobozi bwo kumva ibintu vuba no guhindura abandi, ku buryo icyo bamaze kumenya ko cyagira akamaro mu kubungabunga ibidukikije bagishishikariza bagenzi babo byihuse.

Mugurirwa yasabye abagore bagenzi be gutinyuka bakegera abandi, bakamenya amakuru, bagatanga ibitekerezo ndetse bakagaragaza inzitizi bafite kuko ari byo bizabafasha kugera ku ntego zabo zirimo kugaragaza umusanzu mu kubungabunga ibidukikije.

Iyangirika ry’ibidukikije ni kimwe mu bihangayikishije Isi mu gihe ihanganye n’imihindagurikire y’ibihe, iri guteza inkongi z’imiriro mu mashyamba atandukanye hirya no hino ahandi hakaba imyuzure n’imiyaga idasanzwe.

Iterambere rijyanye no kubirengera ni ryo ryimakajwe, aho inzego nyinshi zigomba gukoreshwamo ikoranabuhanga kugira ngo bigerweho. Ibyo ariko bigomba kujyana no kugenzura ko nta basigara inyuma mu igenwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba na politiki bitandukanye.

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/inzitizi-zigipfukirana-umusanzu-w-umunyarwandakazi-mu-kubungabunga-ibidukikije