Inzira zifungwa n'Ibiziba

Kubijyanye na Wikipedia
Inzira yangijwe n'imvura nyinshi.

Ni ikibazo kigaragazwa nabaturage baturiye akarere ka Musanze.

Tumenye ikibazo cy'Ibiziba bifunga Inzira[hindura | hindura inkomoko]

Ni ibiziba biterwa n'imvura imaze imisi igwa mu karere ka Musanze aho usanga mumirenge igiye itandukanye nko mu murenge wa Muhoza ahitwa Kabogobogo mu kagari ka Cyabararika n'abo mu kagari ka Kabeza na Rwebeya no mu murenge wa Cyuve.Aho ni hamwe muhibasiwe n'ibiziba bifunga inzira bikaba byabuza abantu kugenda bagahera mu inzu zabo bigatuma batabona uburyo bwokujya mumirimo yabo ya buri musi. [1]Ni ikibazo gihangayikishije abibasiwe nibyo biziba basaba Leta kubakiza ibyo biziba bifunga inzira bakabura uko bagenda.Ibiziba bifunga inzira bituma habaho ikibazo cyo kuba abana babura uko bajya ku ishuri baba banagerageje kwambuka ibiziba bakahatakariza inkweto,ni ikibazo gihangayikishije abaturage kuko ni ibiziba tuvuga bishobora gutera indwara zandura ziterwa nudukoko tuva mu mazi aba yiretse ahantu akahakora ikiziba.

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-hari-abaturage-baheze-mu-ngo-nyuma-y-uko-ibiziba-bifunze-inzira