Jump to content

Inzara ya Ruzagayura

Kubijyanye na Wikipedia

Ruzagayura ni inzara yanditse amateka mu Rwanda, iba ikimenyabose ku buryo hari n’ibibondo biyimenya bitarajya mu ishuri. Ni inzara yamaze imyaka ibiri mu Rwanda, ariko yangiza ibitagira ingano.

Iyo inzara yatangiye ahagana mu Ukwakira 1942, itewe n’amapfa yamaze imyaka ibiri. Ayo mapfa yatangiye muri Nzeri 1941, yongera kubaho nyuma gato y’itumba ryo mu 1942.

Imizi y'u Rwanda

[Hindura | hindura inkomoko]

Igitabo “Imizi y’u Rwanda” cy’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, kigaragaza ko iyo nzara yenyegejwe yatewe n’igabanyuka ry’ibiribwa ryaturutse ku ndwara y’ibirayi bita “mildiou/mildew”, ndetse no ku ndwara y’ibishyimbo bita “chortophila”. N’ibijumba muri ibyo bihe byari byibasiwe n’indwara bita “rhizoctonia/rhizoctonie”.

Intambara ya kabiri y'isi

[Hindura | hindura inkomoko]

Inzara ya Ruzagayura yongerewe ubukana kandi n’intambara ya kabiri y’isi yose, ndetse n’uko icyo gihe Abanyarwanda bagombaga guha umusanzu abakoroni b’Ababiligi bari bahanganye n’ingabo za Adolf Hitler mu ntambara ya kabiri y’isi yose . Uwo musanzu wari ugizwe n’ibiribwa n’amatungo.

Icyo gihe imbuto gakondo z’Abanyarwanda, ari nazo zari zishoboye guhangana n’ibihe n’uburwayi bw’ibihingwa, zari zimaze gucika, bazisimbuje ibirayi, imyumbati, soya n’ibindi.

Abanyarwanda batangaga inka, ibishyimbo, amasaka, amashaza byo kugaburira abasirikare b’abanyekongo ndetse n’abakozi bo mu birombe byo muri Congo. Usibye ibiribwa n’amatungo, umusanzu w’Abanyarwanda muri iyo ntambara wari ugizwe n’imirimo y’agahato irimo guharura imihanda, kubumba amatafari, gutwara imizigo y’abakoloni, gukora mu birombe bya zahabu, Gasegereti na Wolufuramu, guhinga ibireti byakoreshwaga mu gutunganya umuti wica udukoko .

Inzara ya Ruzagayura yiswe amazina menshi bitewe n’ubukana yagiye igaragaza mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Mu majyepfo yiswe “Ruzagayura”. Mu duce dutandukanye tw’Iburasirazuba yiswe Rujukundi, Rwanyirarushenyi, Rwakinyebuye cyangwa se Rwakabetezi.[1][2]

  1. https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/byinshi-kuri-ruzagayura-inzara-yashegeshe-u-rwanda-igahitana-abasaga-ibihumbi
  2. https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/amateka-y-inzara-ya-ruzagayura-yo