Jump to content

Inzara ya Ruyaga

Kubijyanye na Wikipedia

Mu mateka y’u Rwanda, ya mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yaho, u Rwanda rwahuye mu bihe bitandukanye, n’inzara. Ubwinshi bwizo nzara ndetse n’urukirikirane rwazo byatumye inzara kimwe nk’ibindi biza bifatwa n’Abanyarwanda nk’indangagihe. Urugero abantu bamwe bazi ko bavutse mbere cyangwa nyuma gato y’inzara iyi n’iyi. Abandi bo bazi ko igikorwa cy’ikimenyabose cyabaye mbere cyangwa nyuma y’inzara iyi n’iyi. [1]

Ruyaga yaje mu 1897-1903, Ruyaga yatewe n’inzige zateye imyaka, zikayona kugeza aho bivuyemo inzara na Rwakabaga cyangwa se Kimwaramwara yo mu 1906-1909, yatewe n’amapfa yiganje cyane mu Majyaruguru no mu Burasirazuba bw’igihugu.

  1. https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/amateka-y-inzara-zabayeho-mu