Inzara ya Rukungugu
Appearance
Inzara ya Rukungugu yabaye ku ngoma y’Umwami Yuhi IV Gahindiro. Iyo nzara yabaye ahagana mu ntangiriro z’ikinyejana cya XIX. Yatewe n’amapfa yiganje mu gihugu. Nkuko Padiri Alexis Kagame abyandika mu gitabo cye yise «Un Abrégé de l’histoire du Rwanda», Umwami Gahindiro n’abiru bakoresheje icyo gihe Inzira y’ubwiru ya Rukungugu mu kuyirwanya. Iyo nzara yamaze umwaka umwe.[1]