Jump to content

Inyoni z’inkongoro ziri gukendera mu Rwanda zatabarijwe

Kubijyanye na Wikipedia

Abanyarwanda batangiye gushishikarizwa kubungabunga inyoni zizwi nk’inkongoro kubera uburyo zikomeje gukendera nyamara ziri mu zifatiye runini urusobe rw’ibinyabuzima.

Kuva mu kinyejana cya 19, inkongoro zagabanutse ku rugero rukabije kugeza aho zimwe zamaze kuzimira mu bice bitandukanye by’isi kubera ibikorwa bya muntu harimo kuzihohotera bishingiye ku muco n’imyizerere; guhumanya ibyo zirya; gusenya indiri zazo, n’ibindi.

Ubukangurambaga

[Hindura | hindura inkomoko]

Kuwa Kane w’iki Cyumweru umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima, Nature Rwanda, wakoze ubukangurambaga mu murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, hagamijwe gushishikariza abaturage kubungabunga inkongogo.

Hashingiwe ku bushakashatsi Nature Rwanda, uyu murenge watoranyijwe nka kamwe mu duce 15 tubonekamo umubare utari mutoya w’inkogoro mu Rwanda.,

Inkongoro zigira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, zirya izindi nyamaswa zamaze gupfa ziri ku gasozi. Bitagenze gutyo, Nature Rwanda ivuga ko byateza Isi ibyorezo bikomotse kuri virusi n’udukoko bivuye mu gushanguka kw’izo nyamaswa zindi ziba zapfuye.

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/inyamaswa/article/inyoni-z-inkongoro-ziri-gukendera-mu-rwanda-zatabarijwe