Inyamaswa ziba muri Africa Museum
Inyamaswa ziba mu Rwanda no muri Afurika zasizwe imiti ngo zikomeze kugaragara mu mwimerere[1]
[Hindura | hindura inkomoko]Muri afurika Museum harimo inyamaswa zigaraga mu isura ya nyayo aho zazizwe imiti ngo zitangirika, kuko zizanwa hashize igihe kirekire.
Muri izo Nyamaswa harimo Inzovu, Intare, Imvubu, Isatura, Agasumbashyamba, Ingugi, Imbogo, Igisamujyonjyo(Pangolin), Impala, Imparage, Inzoka, Ingona ,Ingwe, Urusamagwe, Imbwebwe, Umuhari, Akanyamasyo ndetse n'izindi.[1]

Akarusho ku muntu utarabona izo nyamaswa iyo azibonye asanga zifite umubiri wazo w'umwihariko, ubwoya ndetse n'ibindi bice bitigeze byangirika kubera zibitswe mu buryo bwa gihanga butuma zitangirika.[1]
[1]Izo nyamaswa zigaraga nuri iyo nzu ndangamurage harimo izakuwe mu Rwanda ndetse n'izakuwe mu bindi bice byo muri Afurika nka Tanzania, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Inzu ndangamurage ya Africa Museum iherereye mu nkengero z'umujyi wa Buruseli mu gace Tervuren ikaba iri mu nzu ndangamurage zikomeye ku isi, irimo ibisigaswa miliyoni 10 by'inyamaswa, amabuye y'agaciro ibihumbi 250, ibikoresho by'umuziki 8,000, ubushyinguro bw'amateka (Archives) 350, amakarita ibihumbi 20, ubwoko bunyuranye bw'ibiti ndetse n'ibikoresho bijyanye n'umuco karande.[1]