Intwari yu urwanda
AMATEKA
Major General Fred Gisa RWIGEMA
yaranzwe nubwitange buhebuje ubwo yayoboraga ingabo
za FPR Inkotanyi kurugamba rwo kubohora u Rwanda
mu mwaka wa 1990 nyuma akarugwaho. yabereye abandi
urugero rwiza rwubwitange bashobora gukurikiza.[1]
INKOMOKO YE
yavukiye i Mukiranze mu karere ka kamonyi mu ntara ya amajyepfo
ku wa 10 Mata 1957. Ni mwene Anastasi kimonyo na Gatarina Mukandilima.
yashakanye na Jeannette Urujeni basezerana ku wac 20 kamena 1987.
babyaranye abana babiri aribo Gisa Junior na Gisa teta .
yatabarutse ku wa 2 ukwakira 1990 i kagitumba mu karere kanyagatare
mu ntara yiburasirazuba agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara
yo kubohora u Rwanda.[2]
Ni intwari iri mu cyiciro cy`imanzi yagaragaje umutima wa kigabo mu
rwego ruhebuje mumibereho ye yose.[3]
Amakuru arambuye ajyanye n` intwara z` u Rwanda.
- ↑ https://web.facebook.com/174800612546118/posts/intwari-ni-muntu-ki-menya-amateka-nibigwi-byintwari-zu-rwanda-zizirikanwa-uyu-mu/5985640498128738/?_rdc=1&_rdr