Intoki
Intoki ni kimwe mu bice by'umuntu ziba z'imeze udushami duto tw'umubiri w'umuntu, tugize ukuboko kandi dufite inshingano zo gufata, gukoraho ,no gukora ibikorwa bitandukanye[1]
Intoki tuzikoresha mubuzima bwa buri munsi kandi ibintu bitandukanye ,niyo mpamvu usanga abantu bamwe batazitaho abandi bakazitaho, ariko ni ingenzi kuzitaho kuko nazo zigize umubiri wacu kandi ni ihame ko tugomba kugirirra isuku umubiri wacu, kuko bidufasha mu kwirinda indwara zitandukanye zandurira mu mwanda ,harimo nk'imiswi(Diarrhea) ndetse n'izindi harimo nicyorezo covid19.
UBURYO BWO GUKORERA ISUKU INTOKI ZAWE
[Hindura | hindura inkomoko]Gukora isuku y’intoki ni ingenzi cyane kugira ngo wirinde indwara no kugumana isuku. Dore uburyo bwo gukaraba intoki neza:
Shyira amazi ku ntoki: Tangira ushyira amazi ku ntoki zawe.
koga neza intoki - Shyiramo isabune: Fata isabune, ushyire ku ntoki zawe hanyuma ushyireho amazi.
- Koresha intoki zose: Kurungurura intoki neza, utangire ku rutoki, ukorere hagati mu ntoki, hejuru y'intoki n'ahantu henshi hidasanzwe, cyane cyane mu maboko hagati.
4.Koresha ubundi buryo bwo gusukura: Niba bishoboka, shakisha na "scrub" cyangwa icyo bita "nail brush" kugirango umenye ko usukuye neza no hagati mu ntoki.
AKAMARO KO GUKARABA INTOKI[2]
[Hindura | hindura inkomoko]•Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune bituma udukoko tuzirimo dupfa bityo bikakurinda indwara zituruka ku mwanda.
•Kugira isuku mu biganza birinda umuntu indwara kandi bigakumira kuyikwirakwiza mu bandi.
