Jump to content

Inteko y'umuco Nyarwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Umuco

Inteko y'Umuco ni kimwe mu bigo bya Leta mu Rwanda cyashyizweho n'Iteka rya Perezida nomero 082/01 ryo ku wa 28/08/2020 kugira ngo kibungabunge umurage w’Igihugu kandi kirinde ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco n’indangangaciro zawo nk’umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyawanda.[1]

Kuva Inteko y'Umuco yashyirwaho mu mwaka wa 2020 yahawe inshingano cumi n'icyenda (19) zikubiye mu nkingi eshanu (5) ari na zo zinyuzwamo ibikorwa bijyanye no kubungabunga umurage ndangamuco, kurengera ururimi rw'Ikinyarwanda, guteza imbere umuco n'indangagaciro, serivisi z'Inkoranyabitabo n'Ishinguranyandiko ndetse no guteza imbere inganda ngangamuco.[1]

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/umuco/umurage/article/mu-rwanda-hamuritse-ikigo-kizafasha-urubyiruko-kubyaza-umusaruro-umuco-n