Jump to content

Insina

Kubijyanye na Wikipedia
Insina

Insina ni igihingwa cyera imbuto nini bita igitoke, ni kimwe mu bihingwa bya kera ndetse cyagiye gikoreshwa cyane mu muco ndetse n'amateka Nyarwanda .[1]

Insina ihingwa ibishaka ahantu hashyuha, hari ubutaka burimo ifumbire nyinshi kandi buhehereye. ibibabi byayo byitwa amakoma, yakuma akitwa amashara, ibishangari cyangwa ibishwangara. Umubyimba wayo ni umutumba ugizwe n’ibivovo, byakuma bikitwa ingabo cyangwa ibirere by’ingabo. Abana b’insina bavuka ku nguri zayo; bamwe bakabana na nyina ku gitsina kimwe, bakazayisimbura imaze kwera no kubyara, abandi bagakurwa bagaterwa ahandi, cyangwa bagatemwa kugira ngo bagabanuke, abasigaye babyibuhe.[1]

  1. 1.0 1.1 https://rwiyemeza.com/kn/mordet.php?titID=1316c89c462d0f90809192c8061ff4f986d3&vario=153cef42d16b31e7846ea14544bddaddae0&titNm=Insina%20: