Inkwano

Inkwano ni kimwe mu bintu umuryango w'umuhungu ubasaba umugeni utanga kugirango bamuhe umugeni mu muco w'abanyrwanda. Inkwano zabaga zirimo amako atandukanye, nubwo habagaho umugeni w'ubuntu ariko inka nicyo kintu cy'apimirwagaho inkwano zitangwa .[1]
Inka zitegura kwima
[hindura | hindura inkomoko]ni inkwano yatangwaga ku muryango w'umukobwa aho zabaga ari inyana z'inka za majigija ariko zitegura kwima noneho ikabyarira rimwe n'umugeni b'azikoye.[1]
Inka z'ibyeyi
[hindura | hindura inkomoko]inka b'ankwagamo umugeni ariko w'abyari iwabo cy'angwa watandukanye n'umugabo gusa yarabyaye bitanyuze mu muco nyarwanda .[1]
Inka umunani cyangwa ijana n'izazo
[hindura | hindura inkomoko]Inka mu nani cyangwa ijana n'izazo zabaga ari inka bakoye umugore wari utuzwe n'undi mugabo bakamukurayo maze agasabwa mu rundi rugo, kuko yishimiwe kandi akuzwe bakamwita umugore wasumbakaje .[1]
Gukwa isuka
[hindura | hindura inkomoko]Isuka nayo yari inkwano yazaga mbere kugirango izage guhingira ubwatsi inka zizarya, mu muco n'amateka yu Rwanda Isuka yafatwaga nk'inkwano aho yatanganga amasuka 10 angana n'inka.[1]
Gutenda
[hindura | hindura inkomoko]Gutenda byakorwaga n'umusore washakaga gukwa umukobwa ariko akaba nta kwano afite, rero akajya kwa sebukwe akabakorera akazi mugihe bumvikanye maze yakarangiza bakamuha umukobwa wabo.[1]