Jump to content

Inkura mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Binyuze mu bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Howard G Buffet n’Ikigo African Parks, u Rwanda rwakiriye inkura zera 30 zagejejwe i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 28 Ugushyingo 2021, ziturutse muri Afurika y’Epfo.

Inkura zera 30 (whites rhinos) u Rwanda rwakiriye, zahise zijyanwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Ni impano yatanzwe n’Ikigo Beyond Phinda Private Game Reserve cyo muri Afurika y’Epfo mu gihe kugira ngo zigere mu Rwanda byatwaye ibihumbi 320$.

Izi nkura zagejejwe mu Rwanda zirimo 19 z’ingore na 11 z’ingabo, zikaba zarageze i Kigali nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha 40.

Ubundi inkura y’umweru (Whites Rhinos) rikomoka mu Baholandi babaga muri Afurika bazita “Wijd”aribyo (Wide) bishatse kuvuga inyamaswa y’umunwa munini, hanyuma abavuga ururimi rw’icyongereza bahita bayita (White).

Izi nkura zikaba zikomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu mujyi wa Langebaanweg mu majyepfo y’uburengerazuba by’umujyi wa Cap Town zikaba zimaze imyaka irenga miliyoni 7.

[1]

[2]

[3]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-21. Retrieved 2023-02-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.igihe.com/ubukerarugendo/inyamaswa/article/u-rwanda-rwakiriye-inkura-zera-30-amafoto
  3. https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/pariki/article/u-rwanda-rwakiriye-inkura-z-umweru-30-video