Inkoni Yera
Nyuma gato y'Intamabara y'isi muri 1914-1918 abantu benshi bagize ubumuga bwo kutabona bitewe n'ingaruka
zi intambara y'isi yambere ibyo byatumye abantu batangira gutekereza uko abantu babana nubumuga bwo kutabona
batangira kugenda nta nkomyi [1]
Imbogamizi
[hindura | hindura inkomoko]Kuva kera ababana n'ubumuga bahoranaga imbogamizi zo kugenda babarandase kugirango bagere aho basaha kugera cyangwa
bakiwaza inkoni zisanzwe ariko ndetse no kugendera kubintu ariko bikaba ari bimwe mubintu byatumaga bahorana ipfunwe cyane
ko byashobokaga cyane kubura n'umuntu ukurandata. bityo bigatuma bamwe bahora bicaye hamwe bigunze kuko bamwe ubwo buryo
bwabatezaga impungenge.
Amavu n'amavuko ku Inkoni yera
[hindura | hindura inkomoko]Mu mwaka wi 1921 uwitwa James Biggs ukomoka mugihugu cyu Ubwongereza yakoze impanuka ikomeye imuviramo no kugira ubumuga bwo kutabona James ni umwongereza ukomoka mumujyi witwa Bristol wakoraga umwuga wo gufotora. avuye mu
bitaro yatangiye gushaka icyatuma agenda mumuhanda yisanzuye akabasha no kwambuka umuhanda aribwo yaje guhimba
Inkoni era cyangwa (White Cane) mukirimi cya amahanga [2]
Ubukangura mbaga
[hindura | hindura inkomoko]hirya no hino kw Isi hatangijwe ubukangrambaga bwo gusaba ko Inkoni yera akwemerwa nk'igikoresho gishyigikira abafiteubumuga
bwokutabona kuva mu mwaka wi 1964 Leta zunze ubumwe z'amerika zemeje ko kuva ku itariki 15 Ukwakira za buri mwaka ari
umunsi mpuza mahanga wahariwe Inkoni yera muri Amerika. naho kuva mu mwaka wi 1969 umuryango w'abibumbye wemeza
iyo tariki nk'umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe Inkoni yera ku Isihose.[3]
mu Rwanda umunsi mpuzamahanga wahariwe inkoni yerawatangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2009[4]
Inyandiko fatizo
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/menya-amateka-y-inkoni-yera-iyobora-abatabona
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/menya-amateka-y-inkoni-yera-iyobora-abatabona
- ↑ https://umuseke.rw/2023/11/abafite-ubumuga-bwo-kutabona-bagorwa-nuko-inkoni-yera-itumizwa-mu-mahanga/
- ↑ https://www.kirehe.gov.rw/soma-ibindi/inkoni-yera-ku-rwego-rw-igihugu-yizihirijwe-mu-karere-ka-kirehe