Jump to content

Ingwe

Kubijyanye na Wikipedia

Ingwe ni inyamanzwa ibarizwa mu itsinda ry' injangwe nini (Panthera) ni inyamajanja ndetse ikaba inyamanswa y' ikazi kandi ihorana umujinya ukabije, hari nizindi nyamanswa zibarizwa muri iritsinda nka; tigire, jaguari nizindi.[1]

Ingwe
Ingwe

Aho ingwe ziboneka

[Hindura | hindura inkomoko]

Ingwe n' inyamanswa yi indyanyama iboneka kandi ishobora kuba ahariho hose kwisi, ingwe ishobora kuba ahantu haba ubushyuhe bwinshi nko mu mukenke, mu bice by' ubutayu, ishobora kuba mu mashamba ahora agwamo imvura ndetse ziba nahantu haba amasimbi (Amasimbi) nko mu burussiya kanda hase ikahashobora. [2]

Ingwe zo mu kagera

[Hindura | hindura inkomoko]

muri pariki y' igihugu y' akagera nihamwe mu hantu haboneka ingwe mu Rwanda zikunda kwibera ahantu hihishe, akenshi iyo abakerarugendo bauye iyi pariki ntibazibona byoroshye, gusa muri iyi parike hari uduce dukunze kubonekamo inyamanswa y' ingwe nko mu bibaya bya; kilala, muhana, nyamashama, nyamatete na magashi biherereye ahagana mu majyaruguri y' iburasirazuba bwiyi pariki.[3]

Ingwe
  1. https://imigani.rw/ingwe-yihekuye/
  2. https://muhaziyacu.rw/ingenzi/ibyo-wamenya-ku-nyamaswa-yingwe-imwe-mu-zihorana-umujinya/
  3. https://www.igihe.com/amafoto-1922/article/ifoto-y-umunsi-ingwe-iganje-mu-bwami-bwayo-muri-pariki-y-akagera