Jump to content

Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

Kubijyanye na Wikipedia

Ingoro ndangamateka y' urugamba rwo guhagarika Jenoside nimwe mu ngoro z' umurage, umuco n' amateka z' uRwanda, yatangiye kumugaragaro itangijwe na nakubahwa Perezida wa Repubulika y' uRwanda Paul KAGAME muri 2017.

uko guhagarika jenoside byakozwe
uko guhagarika jenoside byakozwe

Ibyo wamenya kuri iyi ngoro

[Hindura | hindura inkomoko]

Iyi ngoro Ndangamateka y' urugamba rwo guhagarika jenoside ni ingoro iherereye I Kigali ahahoze hitwa muri CND ubu hakorera inteko ishinga amategeko imitwe yombi. iyo usuye iyi ngoro ubona inzira y' umusara ingabo za RPF _ Inkoyanyi zanyuzemo kugirango zihagarike jenoside yakorerwaga Abatitsi muri 1994 mu Rwanda, harimo amashusho, amakarita bikranye ubuhanga bigaragaza ayo mateka ndetse iyi ngoro irimo ibyumba 9 bigaragaza amateka y' urugamba rwo guhagarika jenoside kuva ku masezerano ya Arusha yo muri 1993 kugeza hagiyeho guverinoma y' ubumwe bw abanyarwanda muri nyakanga 1994.[1]

ku mulindi

Ibihe byingenzu mu rugamba rwo guhagarika jenoside [2]

[Hindura | hindura inkomoko]

Muri 1990 tariki ya 1 ukwakira, ingabo za RPA (RPF _ Inkotany) zagabye igitero ku umupaka wa kagitumba, ziyobowe Major General Fred Gasa RWIGEMA, bigeza ku tariki ya 2 ukwakira major general fred Gisa RWIGEMA yarasiwe Nyabwishongwezi arapfa, kuva icyogihe kugeza mu matariki ya 16 ukwakira, muri icyo gihe ingabo za RPA yatakaje morale kubera icyuho cyo kubura bamwe mubayobozi, kuko ingabo zare ya habyarimana zifatanyije n' abacancuro barabarashe cyane.

Ryabega kuwa 23 ukwakira major bayingana na bunyenyezi bararashwe kurugamba bikomeza kuba bibi, bigeze mu gushyingo 1990, habyarimana yemereye amashyaka menshi gukora, mu kuboza leta ya habyarimana ihimba ikinyoma cyuko Inkotanyi zateye Kigali kugirango babone uko batoteza abatutsi,.

muri 1991, mutarama tariki 3 RPA yahinduye uburyo bwo kugaba ibitero, batera gatuna na kaniga, tariki 7 leta abantu urwogupfa babaziza ko ari ibyitso by' inkotanyi, tariki ya 23 mutarama RPA yafashe umujyi wa ruhengeri ari nabwo yafunguye abitwaga ibyitso bari bafungiye kuri gereza Ruhengeri.

Muri 1992,, Werurwe leta ya Habyarimana nibwo yashinze umutwe w' abahutu babahezanguni wiswe CDR n' iyicwa y' abatutsi mu bugesera, muri Gicurasi RPA yagabye ibitero yigarurira amakomini amwe mu majyarugurun' iburasirazuba bituma abaturage benshi bava mubyabo. mumpera z' uyu mwaka abatutsi benshi barishwe ninabwo mu ugushyingo Lo Mugesera avugiye ijambo ku kabaya ashishikariza abahutu gutsemba abatutsi, ngo babanyuze muri nyabarongo basubire aho bakomoka muri Ethiopia.

muri 1993 muntangiriro PRA yari yamaze kwigarurira agace kaniki k' igihugu ndetse iza no gusubira inyuma kugirango bagaragaze ko ibirikubera mu Rwanda biteye inkeke, abatutsi baricwaga, inyigisho z' urwango kuri radiyo RTLM, gutoza abicanyi nk' interahamwe n' impuzamigambi, bigeze tariki ya 28 ukuboza ingabo 600 za RPA zigize batayo ya gatatu zageze muri CND i kigali muri gahunda yo kubahiriza amasezerano ya Arusha.

kubohora igihugu

muri 1994 mata, tariki ya 6 arusha habaye inama y' akarere, muri iryo joro inde ya habyarimana irahanurwa yenda kugera ku kibuga cy' indege i kigali, tariki ya 7, hishwe uwari minisitiri w' intebe, abandi baminisitiri bataribashyigikiye umugambi wa jenoside n' abamurinda 10 bababiligi kandi Jenoside yahise itangira muri Gitarama, byumba nahandi, tarriki ya 8 PRA biyemeje gutera Kigali no guhagarika jenoside, mu nzira zitoroshye guturuka ku murindi wa byumba berekeza i kigali, kugera kuri tariki ya 30 mata RPA yari yamaze kwigarurira ibindi bice nka byumba yose ndetse n' umupaka wa rusumo, muri gicurasi ingabo za RPA zakomeje umurego kuko kuri tariki 18 barashe radiyo RTLM, tariki 22 babohoye ikibuga mpuzamaganga cy' indege cya kigali, tariki 29 babohoye umugi wa Kigali. muri kamena tariki 2, RPA yabohoye Kabyayi, tariki 28 loni itangaza umwanzuro ko mu Rwanda hari kuba Jenoside ikorerwa abatutsi, kugera muri nyakanga tariki 19 ubwo hashigwaga goverinoma y' ubumwe bw' abanyarwanda no guhagarika jenoside kumugaragaro, ibice byose by' igihugu byari byabohowe ibyanyuma byari Butare, Ruhengeri na Gisenyi.

Aho iyi ngoro ndangamateka iherere ari naho inteko ishinga amategeko ikorera, hashyizwemo icyumba cyihariye cyo kumurikiramo ibihangano bibumbatiye aya mateka yo kubohora igihigu no guhagarika jenoside, urubyiruko rwahawe icyo

cyumba ruhagarariwe na King Ngabo, ni abanyabugeni babyize mwishuri kandi bakora ibihangano byiza. ururubyiruko rubyaza inyungi ibihangano byarwo arinako bafasha igihugu kumenyekanisha no gusigasira amateka.[4]

  1. https://www.kigalitoday.com/umuco/amateka/article/perezida-kagame-yafunguye-ingoro-ndangamurage-y-urugamba-rwo-guhagarika-jenoside
  2. https://igihe.com/kwibohora26/article/amwe-mu-matariki-y-ingenzi-yaranze-urugamba-rwo-kubohora-u-rwanda
  3. https://www.rwandaheritage.gov.rw/news-details/ingoro-yurugamba-rwo-guhagarika-jenoside-yafunguwemo-imurika-ryigihe-gito
  4. https://igihe.com/imyidagaduro/article/mu-ngoro-ndangamateka-y-urugamba-rwo-guhagarika-jenoside-hamuritswe-icyumba-cy