Ingoro y'amateka yo guhagarika jenoside

Kubijyanye na Wikipedia
Ifoto igaragaza urugamba rwo guhagarika jenoside 1994
Amateka

Ingoro y'amateka yo guhagarika jenocide iherereye mu ngoro y'Inteko Ishinga Amatekegeko y'U Rwanda, yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa repuburika y'U Rwanda Paul Kagame tariki 13 ukuboza 2017[1].

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Imbunda yakoreshejwe mu rugambo rwo kubohora igihugu

Iyi ngoro yubatswe mu Nteko Ishinga Amategeko izwi nka Conseil National de Development, ahasanzwe hakorera abadepite ndetse naba senateri, kubera ko ari nayo yari icumbikiye ingabo za RPF  600 zo muri Batayo ya Gatatu, zikaba ariho zari ziri  kuva tariki 28 Ukuboza 1993 ubwo hari hategerejwe imyiteguro y’ishyirwaho rya guverinoma y’inzibacyuho. Aba basirikare 600 nibo bahawe amabwiriza tariki 7 Mata 1994 n’umugaba mukuru wa RPF General Major Paul Kagame, kuva aho bakajya gutabara inzirakarengane zarimo zicwa muri Jenoside. Aha ni nabwo urugamba rwo guhagarika Jenoside rwatangiriye.[2]

Iyi ngoro igaragaza birambuye uburyo umugambi wo guhagarika jenoside washyizwe mubikorwa na RPF nyuma yuko abasirikare b'umuryango wabibumbye bari bamaze gusiga abatutsi mu kaga aho bahigwaga n'interahamwe.

Aho Iherereye[hindura | hindura inkomoko]

Ingoro y'amateka yo guhagarika jenoside mu Rwanda

Iyi Ngoro iherereye mu mujyi wa Kigali muri metero 800 inyuma ya Kigali Convention Center ,Bikaba ari ibirometero bine uvuye ku kibuga cy'indege i Kanombe.

Ibice bigize Iyi Ngoro[hindura | hindura inkomoko]

Ingoro Y'amateka yo guhagarika jenoside igizwe n'ibice bitatu byingenzi biri mu byumba birenga 11 bigaragaza Intambwe ikomeye abari ingabo za RPF bateye mu guhagarika jenoside no gushakira igihugu amahoro n'abagituye.[3]

Ikiciro cya mbere[hindura | hindura inkomoko]

Iki gice gikubiyemo inzira y'imishyikirano y'amahoro ya Arusha. Amasezerano yasinywe hagati ya RPF na guverinoma y'U Rwanda yari ihagarariwe icyo gihe na Juvénal Habyarimana, akaba yarasinywe ku itariki 4 Kanama 1993, Arusha muri Tanzaniya. Aya masezerano akaba atarigeze ashyirwa mu bikorwa ahubwo Guverinoma yariho yahisemo kwihutisha umugambi wo gutegura jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n'ishyirwa mu bikorwa ryayo. Iyo umuntu asura iyi ngoro niki gice aheraho.[4]

Ikiciro cya kabiri[hindura | hindura inkomoko]

Iki cyiciro gikubiyemo itangwa ry'itegeko ryo guhagarika jenoside ryatanzwe nuwari umugaba mukuru w'ingabo za RPF Paul Kagame, ngo wari ufite ipeti rya jenerali majoro icyo gihe. Iryo tegeko ku ikubitiro ryahawe ingabo 600 zari zaherekeje abanuyapolitike ba RPF- Inkotanyi bari muri CND ngo zirokorore abakorerwaga jenocide byari tariki 7 mata 1994, ryatanzwe i saa cyenda zamanywa ritangirwa ku murindi wa Byumba. Iryo tegeko ryaje no guhabwa izindi ndabo zose zari mu duce dutandukanye twigihugu ngo zirokore abatutsi bicwaga. Muri iki gice kandi habonekamo inkuta zishushanyijeho ishusho yurugamba, hari n'ifoto igaragaza uko igihugu cyari kimeze jenoside igitangira ndetse nandi menshi.[5]

Ikiciro cya gatatu[hindura | hindura inkomoko]

Icyiciro cya gatatu cyerekana neza uko gutangira kwerekeza mu bindi bice by'igihugu nk'amajyepfo y'uburasirazuba, hagati ndetse n'iburengerazuba uko byatanzwe. Aba basirikare bari bafite inshingano yo kurokora abatutsi bicwaga hirya no hino mu gihugu, gusenya ibirindiro by'umwanzi wariho ushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside ndetse no gukuraho guverinoma yarimo ishyira umugambi wa jenoside mu bikorwa no kugarura amahoro mu Rwanda.[6]


Ibindi wareba[hindura | hindura inkomoko]

Ingoro ndangamurage y’Imibereho y’abanyarwanda (Rwanda)

A Soldier Pays tribute to follen heroes

Inzu Ndangamurage ya Richard Kandt

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-24. Retrieved 2021-06-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-24. Retrieved 2021-06-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-24. Retrieved 2021-06-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.youtube.com/watch?v=405gvPWloa8
  5. https://www.rba.co.rw/post.php/Perezida-Kagame-yatashye-Ingoro-Ndangamurage-yUrugamba-rwo-Guhagarika-Jenoside?url_title=Perezida-Kagame-yatashye-Ingoro-Ndangamurage-yUrugamba-rwo-Guhagarika-Jenoside
  6. https://www.youtube.com/watch?v=cRIYlMBpOlQ