Ingoma y'Urweya Mu Rwanda Rwohambere
Amateka
[Hindura | hindura inkomoko]Ingoma y'U Rweya, bakunze kwita u Rweya rw'u Mubali, ni kimwe mu bihugu bya mbere byaranzwe kuri ubu butaka bw'u Rwanda, kikaba n'igihugu cya mbere Abazigaba bahanze bakigera my by'ino, ahasaga mu wa 400. Ni ingoma yari iherereye kuri ubu mu Karere ka Kayonza y'Amajyaruguru n'Akarere ka Gatsibo.[1]
Gakondo nkuru yabo ari nayo yabaye intebe y'ingoma y'Abazigaba, ni mu Mirenge ya Mwiri na Murundi yo mu karere ka Kayonza, wongereho Umurenge wa Rwimbogo wo mu Akarere ka Gatsibo. Ako karere, ni ko bororokeyemo mbere y'uko bakwira mu gihugu cyose no mu bihugu dutandukanye nka Tanzania, Uganda n'u Burundi.[1]
Umukurambere w'Abazigaba ari nawe wahanze ingoma y'u Rweya rw'u Mubali, ni Kazigaba, ingoma Ngabe yabo nk'ikirango cy'igihugu yari "sera'.Umwami wagengaga ingoma y'u Rweya rw'u Mubali mu iyaduka ry'Abanyiginya muri aka karere, ni Kabeja, ari na we se wa Nyamigezi wabaye sekuru wa Gihanga, kuko se Kazi yashatse Nyirarukangaga rwa Nyamigezi, babyarana Gihanga n;abandi bana.
Ingoma y'u Rweya rw'u Mubali, yigaruriwe na Kigeli Ndabarasa ahasaga mu wa 1740. Icyogihe yica Biyoro umwami w'icyo gihugu, ingoma yabo izima ityo. Ubutaka bwayo babwomeka ku Rwanda.[1]