Jump to content

Ingaruka z’ifumbire mvaruganda ku mihindagurikire y’ikirere

Kubijyanye na Wikipedia

Ubwo hamurikwaga raporo yakozwe n’Impuzamiryango Nyarwanda iharanira kurengera Ibidukikije, guhangana n’imihindagurke y’ikirere n’iterambere, Rwanda Climate Change and Development Network (RCCDN) hagamijwe kugaragaza ibibazo biri muri politiki y’ubuhinzi, ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere zagiye zisa n’izivuguruzanya, bagaragaje ko n’ubwo ifumbire mvaruganda yongera umusaruro ariko igira ingaruka ku kugundura[gushimura] ubutaka, kwanduza amazi n’imihindagurikire y’ikirere.

Politiki y'ubuhinzi ibivugaho iki?

[Hindura | hindura inkomoko]

Politiki y’ubuhinzi yo muri 2018 ivuga ko “Igihugu cyifuza kwihaza mu biribwa, imirire myiza n’iterambere rirambye, biyoboye ubuhinzi muri 2030” naho politiki y’ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere yo muri 2019 igira iti “ u Rwanda rukwiye kugira ibidukikije bisukuye, bishobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bitanga ubuzima bwiza kuri sosiyete."

Ubushakashatsi

[Hindura | hindura inkomoko]

Ubushakashatsi bwakozwe na Dr John Musemakweli buvuga ko nubwo izi politiki zombi zisa n’aho zuzuzanya ariko harimo byinshi bikenewe kunozwa kugira ngo hakomeze kwimakazwa kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Muri ibyo harimo ko gukoresha inyongeramusaruro mvaruganda ndetse n’imikoreshereze y’ibishanga bikigarara nk’ikibazo gikomeye ku kubungabunga ibidukikije.

Raporo ivuga ko guhinga mu bishanga ahanini bitera ibyago birimo kugabanuka kw’amazi no kuyanduza, bagasaba ko habaho gukoreshwa ibishanga mu buryo bunoze hatitawe gusa ku musaruro w’ibihingwa ahubwo hagamijwe no kubungabunga ibidukikije.

Ku kijyanye no gukoresha imvaruganda n’imiti imwe yica udukoko, raporo ivuga nubwo bigira umumaro ariko kubikoresha, cyane bituma ubutaka bwangirika, amazi akandura n’ibiribwa ndetse bikaba n’uburozi ku rusobe rw’ibinyabuzima.

N’ubwo iyo raporo ivuga ibitagenda ariko inagaragaza ko hari inzira zishobora kwifashishwa hashakirwa umuti urambye bimwe mu bibazo bikigaragara.

Raporo isaba inzego bireba kurushaho gukora mu buryo bwo kugabanya imvaruganda hakongerwa ikoreshwa ry’ifumbire y’imborera, kugabanya no guhitamo neza imiti yica udukoko ikoreshwa mu rwego rwo kurinda abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima.

N’ubwo iyo raporo ivuga ibitagenda ariko inagaragaza ko hari inzira zishobora kwifashishwa hashakirwa umuti urambye bimwe mu bibazo bikigaragara.

Raporo isaba inzego bireba kurushaho gukora mu buryo bwo kugabanya imvaruganda hakongerwa ikoreshwa ry’ifumbire y’imborera, kugabanya no guhitamo neza imiti yica udukoko ikoreshwa mu rwego rwo kurinda abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Umuti urambye

[Hindura | hindura inkomoko]

RCCDN ivuga hakwiye gushakishwa uburyo politiki y’ubuhinzi yavugururwa kugira ngo ingingo ziburamo zihuzwe neza na Politiki y’ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere, gushyiraho uburyo buhoraho bw’ibiganiro byatuma izi politiki zirushaho kuzuzanya aho kuvuguruzanya no guhanira gushyira mu bikorwa ibivugwa muri izo politiki zombi aho guhera mu nyandiko.

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/hagaragajwe-ingaruka-z-ifumbire-mvaruganda-ku-mihindagurikire-y-ikirere