Jump to content

Ingando y’Umwami Mutara III Rudahigwa i Mimuri

Kubijyanye na Wikipedia

Ingando y’Umwami Mutara III Rudahigwa i Mimuri ni kimwe mu bice bikomeye byaranze amateka y’u Rwanda ikaba ibumbatiye urwibutso rw’ubuzima bw’umwami Mutara III Rudahigwa. Iherereye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Rugari, Umurenge wa Mimuri, mu Karere ka Nyagatare, ahahoze hitwa Umutara w’i Ndorwa.[1][2]

Amateka n’akamaro

[Hindura | hindura inkomoko]

Ingando y'i Mimuri yubatswe hagati y’imyaka ya 1940 na 1950, mu gihe Umwami Mutara III Rudahigwa yabaga ari kurambagiraigihugu, by'umwihariko mu gice cy’Umutara cyari kigizwe ahanini n’umukenke, ahanini ajya kureba ikiraro cy’inka ze cyari i Nyagatare (ahazwi nka Cyarudahigwa) cyangwa agiye mu muhigo.

Kubera intera iri hagati y’i Nyanza n’i Mimuri, Umwami ntiyabashaga gusubira mu ngoro ye iherereye i Nyanza uwo munsi, bityo yategetse ko hubakwa iyo ngando kugira ngo ajye aharara.[2][3][4]

Imiterere y’ingando

[Hindura | hindura inkomoko]

Ingando igizwe n’amazu atanu yubatswe mu ishusho y’inzu za kinyarwanda, ariko zose zikaba zarubatswe mu mabati y’icyuma kuva hasi kugeza hejuru. Mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe mu gihe cy’izuba n’ubukonje mu gihe cy’imbeho, hejuru y’amabati hashyirwagaho ibyatsi bizwi nk’inkorogoto.[4]

Inkike y’ingando yabaga yubakitse neza, igakorerwaho isuku n’ivugurura, cyane cyane iyo umwami yabaga ategerejwe ko ahajya. Kugeza ubu, ibimenyetso bimwe by’iyo nkike biracyahari, birimo umunyinya umwe n’ibiti bibiri by’imishashi yo mu bwoko bw'inganzamarumbo.[2]

Ibikorwa byakorerwaga i Mimuri

[Hindura | hindura inkomoko]
  • Kuruhuka no gucumbika mu gihe yabaga ari mu rugendo
  • Guhiga, akenshi umwami yahigaga akoresheje imbunda, aho yabaga ari kumwe n’abahigi b’abahanga b’aho mu Mutara. Muri bo harimo abamenyekanye nka Byandagara na Mutembe
  • Gukorana n’abatware, barimo abo mu gace ka Nyagatare nka Ryumugabe na Kabuto ka Gahwegege
  • Kwakira abaturage, akabumva, bamwe bakamuregera, akabacira imanza[2][4]

Inyandiko zifashijwe

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. http://www.rwandanationalibrary.gov.rw/cgi-bin/koha/opac-detail.pl?biblionumber=2361
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=107508&token=094570bd10a5b80ae08bf2409b1cd97ce3a0f6c2
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/menya-amateka-n-ibigwi-by-intwari-y-imena-umwami-mutara-iii-rudahigwa
  4. 4.0 4.1 4.2 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-basabye-ko-ingando-y-umwami-mutara-iii-rudahigwa-ivugururwa