Jump to content

Indyoyuzuye

Kubijyanye na Wikipedia

Mubuzima bwacu bwaburimunsi kugirango umuntu abeho nuko agomba gufata intungamubiri zose zuzuye umubiri wacu ukenera arizo dusanga mundyo yuzuye,none wakibaza ngo:ese indyo yuzuye iba imeze ite,ese yaba igizwe n'ayhe mafunguro nibyo tugiye kureba.

Abantu benshi rero usanga batekerezako indyo yuzuye bisaba kuba ufite amafunguro menshi cyangwase bisaba igishoro kinini akaba arinayo mpamvu usanga bamwe nabamwe bavugako indyo yuzuye ariya bantu bakize gusa ariko nagirango mvuge ko uko ari ukwibeshya impamvu ni uko indyo yuzuye idasaba ibintu bihenze cyane cyangwa ngo ibe igenewe bamwe gusa ngo kubera aribo bafite ubushobozi.Bimwe mubigize indyo yuzuye twasangamo ibyiciro bitatu byingenzi aribyo ibi bikurikira,

Ibyiciro dusangamo.

[Hindura | hindura inkomoko]

1.IBYUBAKA UMUBIRI

[Hindura | hindura inkomoko]

Mundyo yuzuye tugiramo ibyubaka umubiri aho dusangamo intunga mubiri zubaka umubiri tukaba tuzisanga mumafunguro agiye atandukanye kandi yoroshye kubonnwa naburiwese urugero;amagi,soya,ibishyimbo,inyama,amafi ndetse nibindi bitandukanye.Mubyubaka umubiri dusangamo intungamubiri zikungahaye cyane kuri( protein) none wakibaza akamaro ka protein kumubiri wacu?

Izi ntungamubiri (proteins) ziri mubfasha umubiri wacu mimikorere yawo yaburimunsi.Buri gice cy'umubiri wacu gikora proteyine ngo gikore neza,urugero;mu igogora(digestion), guhumeka(respiration) ni bindi ikora nka enzyme.Proteyine zongera ingufu n'ubushyuhe mumubiri mugihe ibinyamasukari byashize zikaba zifasha imikaya yacu mukongera kwisana nyuma yo gukomereka.[1]

2.IBITERA IMBARAGA

[Hindura | hindura inkomoko]

Mubitera imbaraga dusangamo amafunguro akungahaye cyane kubinyamasukari ndetse navitamineB,C, Dna E.I biribwa dusangamo izi vitamine ni ibijumba,imyumbati,umuceri,ibirayi n'imbuto nynshi.[2]Izi vitamine zose zifasha umubiri wacu gukora neza zigafasha no mwikoreshwa neza ry'ubwonko.

3.IBIRINDA INDWARA

[Hindura | hindura inkomoko]

M,undyo yuzuye kandi dusangamo ibirinda indwara aho dusangamo vitamine nyinshi zigiye zitandukanye harimo vitamineA,B1,B2,B3,B4,B5,B6,B7,B9,B12,C,D,K,naE.Izi vitamine tuzisanga mumboga nka dodo,amashu,karoti,n'imbuto zirimo avoka,inanasi,amtunda,imineke nibindi.Imboga n'imbuto ahanini tuzisangamo vitamineC,A,E,na K.Naho vitamine B ahanini tuzisanga mubikomoka kumatungo.Ibibyose biturinda indwara ziterwa no kubura vitamin.

Ningombwa rero ko buri muntu wese yita kumirire ye ndetse akagerageza gufata izi ntungamubiri zose kuko zose ari ingirakamaro kubuzima bwacu.

Indyo yuzuye

Akamaro k'indyo yuzuye kubuzima bwacu

[Hindura | hindura inkomoko]

-Indyo yuzuye ituma umubiri wacu uhorana imbaraga kandi ukomeye.

-Kongera ubudahangarwaa bw'umubiri wacu ndetse no guhashya indwara.

-Kongera imikaya no gusana ingingo.

-kuryanya indwara ahanini ziterwa n'imirire miboi.

Ibi byose nitura muka tubikurikije tugafata intunga mubiri zose uko bikwiye ntakabuza yuzagira ubuzima bwiza.

Umwandutsi:IFASHUWACU Kevine
  1. https://inyarwanda.com/inkuru/92650/menya-ibigize-indyo-yuzuye-nuko-wategura-indyo-yuzuye-ugaca-ukubiri-nindwara-zituruka-ku-m-92650.html#google_vignette
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/92650/menya-ibigize-indyo-yuzuye-nuko-wategura-indyo-yuzuye-ugaca-ukubiri-nindwara-zituruka-ku-m-92650.html