Indwara ya Rouget du porc

Kubijyanye na Wikipedia
Indwara ya Rouget du porc.
Ingurube

Itangazo ryasohowe na RICA kuri taliki ya 7 Werurwe 2023 rigaragaza ko imirenge ya Muko, Kimonyi, Muhoza, Rwaza na Busogo, rikavuga ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara hirindwa ingaruka zishobora guterwa no kurya inyama zanduye.

Tumenye Indwara ya Rouget du porc[hindura | hindura inkomoko]

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA, rwahagaritse ibikorwa byo kubaga, gucuruza no kugura inyama z’ingurube ziturutse mu mirenge itanu y’Akarere ka Musanze, kubera indwara yibasiye ayo matungo.RICA ihagaritse ibi bikorwa mu gihe mu minsi ishize Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyari yaburiye abaturage bo muri aka karere kwitondera kurya inyama z’ingurube bijyanye n’iyo ndwara ya ‘Rouget du porc’ yari yagaragaye mu Murenge wa Muko.[1]RAB ivuga ko iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa bagiteri (bacteria) kitwa erysipelothrix rhusiopathiae.Ivuga ko ingurube yafashwe na yo igira umuriro mwinshi uri hagati ya 41,1C – 42,8C, igacika intege, ikagira ibibara bitukura ku ruhu, igahumeka nabi, amatwi akirabura, ikanga kurya no kunywa amazi, ikabyimba mu ngingo bikajyana no kunanirwa no kugenda.Iki kigo kivuga kandi ko ibyo byose bikurikirwa no gupfa kw’iryo tungo ndetse ngo iyo ryishwe n’iyo ndwara riratabwa aho kuribwa.Mu mpera za Gashyantare 2023 iyi ndwara yahitanye ingurube nkuru zisaga 45 ndetse n’ibyana byazo bisaga 210 mu Karere ka Musanze.

ibindi wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Itangazo rya RAB ryo ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023 rivuga ko ingendo z’ingurube, kubaga no gucuruza inyama zazo bibujijwe mu mirenge ya Muko, Kimonyi, Muhoza, Rwaza na Busogo mu Karere ka Musanze,kuko barwaje Ruje y’ingurube(Rouget du Porc).RAB yibukije kandi aborozi b’ingurube bose mu Gihugu kugenzura ibimenyetso by’iyo ndwara, kugira ngo iyafatwa bahite babimenyesha inzego zibishinzwe hakiri kare.RAB isaba abantu gushyira mu kato ingurube zafashwe n’izikekwaho ubwandu bwa Rouget du Porc, kwisukura no gusukura neza ingurube n’ibiraro byazo haterwamo imiti yabugenewe yica udukoko hakurikijwe inama bagiriwe n’abaganga b’amatungo.Umuntu wese ubonye ingurube irwaye asabwa kubimenyesha byihuse umuganga w’amatungo cyangwa umukozi ushinzwe ubworozi umwegereye, kugira ngo iyo ngurube yitabweho kandi hanafatwe ibizamini bya Laboratwari.[2]RAB isaba inzego z’ibanze n’abaganga b’amatungo hose mu Gihugu gukangurira aborozi gushyira mu bikorwa izi ngamba, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’indwara ya Ruje y’ingurube.RAB ikomeza isaba aborozi b’ingurube kwirinda kuzizerereza ku gasozi, kwirinda kurya inyama z’itungo ryipfushije, gukingiza ingurube indwara zirimo iya Ruje y’ingurube, ndetse no gushyira amatungo mu bwishingizi.

Ibimenyetso by'Indwara ya Rouget du porc[hindura | hindura inkomoko]

Ibi bimenyetso birimo kuba ingurube yarwaye Ruje ihinda umuriro mwinshi ushobora kurenga dogere Celcius 42⁰C, gucika intege, kugira ibibara bitukura ku ruhu, guhumeka nabi, n’amatwi akirabura.Ingurube yafashwe n’iyo ndwara kandi inanirwa kurya no kunywa, ikabyimba mu ngingo, ikananirwa kugenda (igacumbagira), akenshi ibyo byose bikayiviramo gupfa.Ingurube yafashwe n’indwara ya Ruje igaragaza umunaniro, kutarya, gutukura amatwi ndetse no ku bindi bice by’uruhu, igahumeka nabi ndetse ikanabyimba mu ngingo.Ruje ngo n’indwara ahanini iterwa no kutita ku ngurube no kutazigirira isuku mu biraro, bityo agakoko kayitera kakabona aho kinjirira.[3]ubusanzwe indwara ya Ruje y’ingurube ivurwa igakira, ariko uko yakomezaga kuza mu matungo byagaragaye ko igenda yihinduranya ku buryo imiti ihari itari ikiyivura neza.Umuyobozi asaba aborozi gushyira ubworozi bwabo ku mutima bakabwitaho, bagakurikiza inama z’abavuzi b’amatungo cyane ku kwita ku isuku no kuyavura neza bativuriye ubwabo.Ati “Bakore ibintu bashoboye, bige uko bikorwa neza kandi babishyireho umutima, bareke guterera iyo. Leta nayo irashyira imbaraga mu bushakashatsi kugira ngo ibafashe ku ndwara no ku miti, twese dufatanye umusaruro uboneke”.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/amakuru/article/rica-yahagaritse-icuruzwa-ry-inyama-z-ingurube-mu-mirenge-y-akarere-ka-musanze
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/rab-yageneye-ubutumwa-aborozi-b-ingurube-zibasiwe-n-indwara
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/aborozi-b-ingurube-biruhukije-nyuma-yo-kubona-urukingo-rwa-rouget-du-porc