Indwara y’Ifumbi

Kubijyanye na Wikipedia
Indwara y'ifumbi.

Indwara y’ifumbi y’amenyo ni indwara yo kubyimbirwa kw’ishinya, kenshi iterwa na infection ituruka kuri bagiteri. Iyo itavuwe hakiri kare, ishobora kuba indwara ikomeye cyane yo gutangira guhunguka kw’ishinya n’amenyo (periodontitis), izi ndwara zombi ni zimwe mu ndwara zikunda kuzahaza abantu batandukanye ku isi hose.

Tumenye Indwara y’Ifumbi[hindura | hindura inkomoko]

Amenyo yangiritse kubera indwara y'ifumbi.

Ubushakashatsi bwerekanye ko byibura abagore bari hagati y’ 10 na 15% , bahura n’indwara z’ifumbi  zibasira imyanya myibarukiro y’imbere. Izi ni indwara zandura kandi ziterwa n’udukoko dutoya cyane cyane utwo mu bwoko bwa bacterie. Akenshi utu dukoko tuzamukira mu gitsina cy’umugore maze tukinjira mu myanya myibarukiro y’imbere. Mu bice bikunze gufatwa cyane n’izi ndwara harimo imiyoborantanga, Udusabo tw’intangangore, Nyababyeyi n’inkondo y’umura.Indwara y’ifumbi igaragara mu byiciro bitandukanye; iyo ugifatwa, ishinya irabyimba hanyuma igatangira kuva amaraso. Ibyo bishobora kuba mu gihe woza amenyo, cyangwa amaraso akava nta mpamvu igaragara ibiteye.[1]Isuku nke yo mu kanywa ni intandaro nyamukuru y’indwara y’ishinya abantu benshi bakunze kwita ifumbi.Indwara y’ifumbi iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, ahanini zigenda zihoma ku menyo; zibasira aho ishinya ihurira n’amenyo, ibi akenshi biterwa n’utuntu tugenda dusigara mu kanwa nyuma yo kurya ntiwoze amenyo. Iyo zitavanyweho, zishobora gutuma ishinya ibyimba.Uko iminsi igenda ihita, ishinya itangira gutandukana n’iryinyo, ibyo bigatuma za mikorobe zitangira kororokera hagati y’amenyo n’ishinya, nuko igatangira kwangirika. Iyo mikorobe zikomeje kwirundanya ku ryinyo cyangwa munsi yaryo, zikora urubobi ku  ryinyo, nuko bagiteri zikarutwikira. Nyuma y’igihe rurakomera rukarushaho gufata ku ryinyo, ntirupfe kuvaho byoroshye cyereka igihe hitabajwe abaganga.[2]Ifumbi iyo itavuwe neza bishobora gutera ibibazo bikomeye ku menyo, aho atangira gutandukana n’ishinya. Si ibi gusa kuko binatera ikibazo indi mikaya ifashe amenyo n’urwasaya, nuko amenyo agatangira korohera cyane no kuba yahunguka cg akangirika bikomeye, kuburyo hitabazwa abaganga b’amenyo mu kuyakuramo.

Igitera indwara y’ifumbi[hindura | hindura inkomoko]

Indwara y’ifumbi iyo igifata uyirwaye, akenshi ntago ibimenyetso bihita bigaragara, biza nyuma imaze kumurenga.Abantu benshi bashobora kuyigira ariko ntibagaragaze ibimenyetso, gusa bimwe mu bigaragara ni ibikurikira:Kugira ishinya yorohereye, itukura cg ibyimbye,Ishinya izana amaraso mu gihe uri koza amenyo ukoresheje uburoso cg indodo (kanda hano usome icyo wakora mu gihe woza amenyo akazana amaraso),Ishinya itangira komoka ku menyo,Gutakaza amenyo cg kumva ajegajega, ibi bijyana no gutangira kuvunguka,Amenyo atangira gutandukana mu gihe uhekenya ibintu ibikomeye,Kugira amenyo wumva akubabaza cg ukababara mu gihe uri guhekenya, bishobora no gutuma avamo gutyo.Gucukuka kw’amenyo bitwe n’ifumbi,Kugira impumuro mbi idapfa kugenda kabone nubwo waba umaze koza amenyo,Kuzana amashyira hagati y’amenyo n’ishinya,Mu gihe ugaragaje kimwe cg byinshi mu bimenyetso tuvuze haruguru,ni ngombwa kwihutira kugana muganga w’amenyo akaba yagusuzuma ukavurwa hakiri kare.[2]Hari ibindi bishobora gutera cg bikongera ibyago byo kurwara indwara y’ifumbi:Kunywa itabi,Kurwara diyabete,Isuku nke y’amenyo,Imiti imwe n’imwe (aha twavuga; imiti yo kuboneza urubyaro, irinda ikizungera, steroids, imiti ifunga imiyoboro ya kalisiyumu ndetse n’iya kanseri),Ibyuma bishyirwa mu menyo nabi,Gutwita (ibi biterwa n’ihinduka ry’imisemburo mu mubiri),Amenyo ahengamye cg atari mu kanwa neza,Akoko (kuba hari abandi mu muryango bayirwaye),Kubura ubudahangarwa (ibi bishobora guterwa n’indwara zibugabanya nka HIV/AIDS).Hari ubwoko bwinshi bw’udukoko (Bacteria) dushobora gutera izi ndwara. Utwinshi muri two ni udusanzwe n’ubundi dutera indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Agakoko kitwa Chlamydia trachomatis ni ko gakoko kaza ku mwanya wa mbere mu gutera izi ndwara. Aka gakoko n’ubusanzwe gatera imwe mu ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina yibasira benshi yitwa Chlamidia. Akandi gakoko nako gatera izi ndwara ni akitwa Neisseria Gonorrhea ubusanzwe gatera indwara y’imitezi.Utu dukoko turagenda tukinjira mu gitsina cy’umugore maze tugateza ibyo twita imfegisiyo (Infection). Uko igihe kigenda gishira niko iyi imfegisiyo igenda ikura igafata n’ibindi bice byo mu nda yo hasi nkuko twabivuze haruguru,Ibi ni ibishobora gutuma urwara iyi ndwara.

Uburyo bwokwirinda indwara y'ifumbi[hindura | hindura inkomoko]

Indwara y’ifumbi iravurwa igakira igihe wihutiye kugana kwa muganga w’amenyo hakiri kare. Igihe ishinya itarangirika cyane, kwa muganga bashobora gukuraho rwa rubobi, nuko amenyo agasubirana isuku yahoranye.Uburyo bwo kuyirinda bwizewe;Koza amenyo buri munsi, kandi ku gihe uko umaze kurya. Soma birambuye hano uko mikorobe zo mu kanwa wazirinda.Kurya indyo ikomeza amenyo inagufasha gukomeza kurinda amenyo yawe,Ni byiza kugerageza uko ubishoboye kwisuzumisha amenyo ku baganga b’amenyo (byibuze 2 mu mwaka)Gukoresha imiti y’amenyo myiza (aha ureba irimo fluor, niyo myiza mu kurinda indwara y’ifumbi).ubu ni uburwayi bushobora kwirindwa ndetse no mu gihe waba waburwaye bushobora kuvurwa bugakira neza. Tantine irabibutsako kwirinda biruta kwivuza. Dore ibintu ushobora gukora bikakurinda kuba wakwandura cyangwa warwara ubu burwayi:Kwifata cyangwa ugakora imibonano mpuzabitsina ikingiye,Gukoresha ibizamini bisuzuma indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.Gukora isuku ikwiye ku gitsina cyawe.Ingaruka mbi  ushobora guhura nazo zishamikiye kuri ubu burwayi.Mu gihe wumvise ufite ibimenyetso twavuze hejuru, uzihutire kujya kwa Muganga kuko mu gihe utivuje neza ushobora kugira ingaruka mbi zishamikiye kuri ubu burwayi.[3]Mu gihe utivuje neza cyangwa ngo ugire kwa Muganga ku gihe. Izi ni zimwe mu ngaruka z’izi ndwara.Ubugumba,Gutwitira hanze ya nyababyeyi aribyo mu ndimi z’amahanga bita ”Ectopic Pregnancy”Ububabare bukabije bwo munda yo hasi cyangwa mu kiziba cy’inda. Ifumbi (Infection) mu maraso cyangwa Urupfu.Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ni ukoza mu kanwa neza igihe umuntu amaze gufata amafunguro.Umuntu ashobora no kwifashisha urudodo akarunyuza hagati y’amenyo rukagenda rukuramo ibiryo biba byasigaye hagati y’amenyo.Uburyo bwo gusukuza amenyo urudodo abantu benshi ntibabuzi, nk’uko ababivuga.Bati “Uburyo menyereye ni ubwo gukoresha uburoso woza amenyo, ariko ubwo gukoresha urudodo ntabo nari nzi”.Kurwanya iyi ndwara nta kindi umuntu akora uretse kugira isuku mu kanwa, akoza amenyo n’umuti wabugenewe igihe amaze kurya.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/menya-igitera-indwara-y-ifumbi-n-uburyo-yirindwa
  2. 2.0 2.1 https://umutihealth.com/indwara-yifumbi/
  3. https://www.teradignews.rw/sobanukirwa-indwara-zifumbi-zibasira-imyanya-myibarukiro-yimbere-yabagore/