Jump to content

Imyizerere mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Katedrali yitiriwe Fatima mu Ruhengeri
Basilika ya Bikira Mariya i Kabgayi, mu Rwanda

Ubukirisitu niryo dini rifite Abayoboke benshi mu Rwanda, aho Abaporoso ndetse n'Abagatolika ariyo madini yiganjemo abayoboke mesnhi. Abaturage bo mu Rwanda bagera kuri 3% bavuga ko nta dini basengeramo, mu gihe abandi 3% bayobotse andi madini harimo n'amadini gakondo . Abaturage bagera kuri 2% ni Abayisilamu (cyane cyane Abasuni ). [1]

Hariho kandi umubare muto w’aba Baha'i, ndetse n’abandi bagendera ku myemerere iciriritse ya Gakondo . Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, habayeho kwiyongera kw’amatsinda mato y’amadini akenshi afitanye isano n’abakristo.

Hari imiryango mito y’Abahindu n’Ababuda, igizwe ahanini n’abayoboke b’abanyamahanga, cyane cyane abacuruzi bakomoka mu Bushinwa no mu Buhinde ndetse n’abarimu ba kaminuza n’abanyeshuri. ntayandi madini akunze kuza mu Rwanda, nubwo hari Ingoro y’Abahindu mu Rwanda aho abantu bajya basengera. [2]

  1. "Rwanda". United States Department of State. 2023-12-07. Retrieved 2024-05-13.
  2. Adekunle, Julius (2007). Culture and Customs of Rwanda (in Icyongereza). Greenwood Publishing Group. p. 40. ISBN 9780313331770.