Imyanda ikomeye idashobora kubora yangiza ibidukikije

Ubuzima bwa muntu bwa buri munsi bushingiye gushaka imibereho bituma ibyo bikorwa bisagura imyanda, iyo myanda bishobora kuba ibitemba cyangwa umwuka ndetse n’ibikomeye bikomoka kuri ibyo bikorwa bya muntu.
Imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga, ikomoka ku biribwa, ikomoka mu nganda mu bucukuzi n’ahandi, iyo yose iba igomba gucungwa neza kugira ngo idahumanya, kandi bakirinda kubijugunya hirya no hino kuko biri mu byangiza ibidukikije.
Imwe muri iyo myanda iba ikomeye cyane ku buryo kubora kwayo ngo ibe yahinduka ifumbire bidashoboka, mu myanda ikomeye hari amashashi cyangwa purasitike bituruka ku bikoresho bitandukanye cyane ibikoreshwa rimwe bigahita

bijugunywa.
Imyanda ihumanya yo usanga kenshi ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga nka Televiziyo, Radiyo, Firigo n’ibindi usanga byifitemo ibinyabutabire bishobora guhungabanya ubutaka, amazi n’umwuka mu gihe bijugunnywe ahabonetse hose.
Imicungire
[Hindura | hindura inkomoko]Itegeko n0 48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga ibidukikije mu ngingo yaryo ya 18 rivuga ku micungire y’imyanda ikomeye, nta muntu wemerewe kumena inyanda ahantu hatabugenewe, kuko imyanda ikomeye igomba kuvangurwa gukusannywa no gutwarwa ahabugenewe hakurikijwe amategeko abigenga, cyangwa se igatwarwa mu nganda ziyibyaza umusaruro.
Ibikorwa bya muntu nibyo bituma imyanda ikomeza kwiyongera,abahanga mu kubungabunga ibidukikije bagaragaza ko imyanda ari nk’inkota ifite ubuge impande zombi ko ishobora kubyaza umusaruro mugihe icunzwe neza, ariko ikaba yakwangiza ibidukikije ahashingiye ubuzima ku isi, kandi ingaruka zikagera ku muntu uza ku isonga ry’ibidukikije mu gihe idacunzwe neza.
Ingamba
[Hindura | hindura inkomoko]Leta y’u Rwanda nka kimwe mu bihugu byiyemeje ku bungabunga ibidukikije mu gukumira izi ngaruka zose yashyizeho ingamba zigamije kunoza imicungire y’imyanda, izo ngamba zikaba zikubiye muri politike amategeko n’amabwiriza yihariye agenga imicungire y’imyanda mu Rwanda.
Umuyobozi wa REMA wungirije akomeza abisobanura ko gucanga neza imyanda atari uruhare rwa Leta gusa kuko ifatanya n’abafatanyabikorwa bayo ariko byumwihariko Leta yashyize politike amategeko n’amabwiriza byo gucunga neza imyanda ari nayo mpamvu hagomba kubayo gukurikirana iyubahirizwa ryayo mategeko kuko hashyizweho ibigo bitandukanye ibiha n’inshingano zitandukanye kugira ngo byuzuzanye mu gukurikirana icungwa ryiyo myanda, itangiza ibidukikije.
Leta kandi yashyize gahunda zitandukanye zifasha gucunga ya myanda haba mu mijyi cyangwa se mubyaro, ariko hakaba ni umwihariko kuri ya myanda ihumanya nk’uruganda rwashyizweho rutunganya imyanda iva mu bikoresho by’ikoranabuhanga ndetse no gucunga imyanda hakoreshwa ikoranabuhanga.
Mu myanda ikoreshwa mungo zacu harimo n’imyanda ihumanya ishobora guhumanya ubuzima bwacu, ubwibimera cyangwa se ubutaka iyo myanda igomba kuvangurwa nindi myanda bitewe n’ubukana ifite mu guhumanya abantu cyangwa ibidukikije, bityo igashyirwa ukwayo kandi ikanatwarwa mu buryo bwihariye.
Ibindi
[Hindura | hindura inkomoko]Ikimoteri rusanjye cya Nduba ni kimwe mubyakira imyanda ituruka mu mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwacyo bwmwza ko imyanda icungwa neza imikoranire yose ifite aho ihurira n’imicungire y’imyanda nayo ntacyo yashinjwa, kuko imodoka yose izanye imyanda iba izwi aho iturutse, kandi nabo bakaba baratojwe kuyizana bayivanguye kugira ngo nayo ibyazwe umusaruro.
Reba
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-21. Retrieved 2023-02-21.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)