Jump to content

Imyambaro yohambere ibyo yakorwagamo

Kubijyanye na Wikipedia

imyambaro yo hambere yabaga ikozwe mu mpu n'ibiti, abanyarwanda bohambere bakoresheje ubwenge bwabo mukurema imyambaro mubishishwa by'ibiti n'impu zikomoka kunyamaswa zitandukanye. nubwo nanganda zabagaho icyo gihe, abanyarwanda bari bafite uburyo bwa gakondo bwogukoramo imyambaro ijyanye n'umuco wabo, kandi bakambara bakaberwa. imyambaro myinshi abantu bambara mbere yavaga mu mpu zinyamaswa cyangwa mubishishwa byibiti nkomubivumu cyangwa mubivovo by'insina , aho niho abanyarwanda bakuraga imyambaro.[1]

ibyo bambaraga namazina yabyo

[Hindura | hindura inkomoko]

ingimbi zambaraga imyenda bitaga uruyonga rwabaga rukozwe muruhu, naho abasore nabagabo bambaraga uruhu rwinyana, abagorebo bakambara inkanda n'ibicirane, abami n'abatware bambaraga imyambaro ikozwe mu ruhu rw'ingwe kuko ari inyamaswa ikomeye mukugaragaza icyubahiro cyabo,usibye imyambaro yoguhisha ubwambure, abanyarwanda bambaraga imitako ku mubiri bagamije kurimba gusa.[2]

Indanganturo

[Hindura | hindura inkomoko]

1.https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amateka-y-imyambaro-mu-rwanda

2.https://www.igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/ese-koko-mu-rwanda-rwo-hambere-ntibambaraga