Imvano y'urugori mu muco nyarwanda
Appearance

Urugori ni ikimenyetso gikomeye gikunze kwigaragaza cyane mu umuco ndetse amateka y’igihugu cyu Rwanda. Urugori rusobanura cyane intekerezo ndetse n'ibyifuzo ababyeyi bashyingiwe bifuriza abana babo.[1]
Icyo bisobanuye
[hindura | hindura inkomoko]Urugori kurutega ni umuco aho urugori rutegwa n'umugore wabyaye umwana mu zima akabaho ntapfe, ndetse nk’aho ari wo mugenzo usoza imigenzo yose ya Kinyarwanda ndetse aho irebana n’umuhango w’ubukwe ndetse no gushinga urugo. Ndetse Urugori mu muco n’amateka by’u Rwanda rukaba rusobanura Kuramba no Kororoka .[1]