Impunzi z'Abarundi mu Rwanda
Impunzi z'Abarundi ku Mayaga muri Jenoside
[Hindura | hindura inkomoko]Imyaka 31 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ariko ibikomere byayo biracyavirirana mu mitima y'abagizwe ingaruka nayo, barimo abagishakisha ubutabera ku bayigizemo uruhare bose.[1]
Mu bagifite ibikomere harimo imiryango yabuze abayo mu 1994 mu yahoze ari komine Ntyazo, ubu ni mu Mirenge ya Kibilizi na Muyira mu Karere ka Nyanza, ahazwi nka ku Mayaga.[1]
Jenoside muri aka gace yakoranywe ubukana n'ubugime bukabije, igirwamo uruhare n'Interahamwe zo muri aka gace zitijwe umurindi n'Impunzi z'Abarundi zari zarahungiye ahitwa Ngoma mu Murenge wa Muyira. Kubera umujinya n'urwango bari bavanye iBurundi, ngo impunzi z'Abarundi zicaga urubozo Abatutsi bo ku Mayaga, zibakwena ko zishaka kureba niba bava amaraso cyangwa amata.[1]

Intandaro, urupfu rwa Ndadaye
[Hindura | hindura inkomoko]Mu ukuboza 1993, uwari Perezida w'u Burundi Melchoir Ndadaye yishwe bunyamaswa n'igisirikare. Ni we wari Perezida wa mbere watowe n'abaturage mu mateka y'u Burundi. Urupfu rwa Ndadaye rwakurikiwe n'isubirannamo ry'amoko, ryatumye Abahutu benshi bahungira mu Rwanda.[1]
Ibikorwa by'impunzi z'Abarundi mugushyira mubikorwa umugambi wa Jenoside
[Hindura | hindura inkomoko]Abarundi bahunganye umujinya, bavuga ko Nadaye yishwe n'Abatutsi bityo nabo ahao bazabonera akanya bazihorera.[1]
Bageze mu Rwanda bagize amahirwe bahasanga umukwabu wo kugirira nabi Abatutsi bo mu Rwanda, nicyo cyatumye bagira ingufu nyinshi ngo bafashe za nterahamwe zo mu Rwanda. Ntabwo bihoreraga ku Batutsi b'ino kuko nta ruhare bagize iwa i Burundi ariko iryo zina Tutsi, kubera ibyabaye i Burundi, bagize bati natwe tubikore hano mu Rwanda.[1]
Uretse muri Ntyazo, impunzi z'Abarundi zari muri Komine Ntongwe n Muganza muri Butare nazo zagize uruhare muri Jenocide yakorewe Abatutsi. Abo bo bavugwaho ubugome bukabije kuko baryaga imitima y'Abatutsi bamaze kwica.[1]
Nubwo hari impunzi z'Abarndi zari zarageze mu Rwanda mu 1993, zaje zihasanga izindi zahageze mu myaka ya 1972 na 1989. Impunzi zari zarahageze mbere zabaye nk'abaturage ku buryo zari zizi aho Abatutsi batuye. Izo nizo zifashishijwe muri Jenoside, zikajya zereka bene wabo aho Abatutsi batuye mu gihe babaga batari kumwe n'Interahamwe.[1]
Ingamba leta y'u Rwanda yafashe mu gukurikirana Impunzi z'Abarundi zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
[Hindura | hindura inkomoko]Muri Kanama umwaka wa 2019, Minisitiri w'ubutabera yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko icyaha cya Jenoside kidasaza ko n'amadosiye y'Abarundi bakekwaho uruhare muri ayo mahano mu Rwanda yamaze gukorwa.[1]
URwanda rwohereje impapuro zo guta muri yombi bamwe mu Barundi bakekwa, icyakora, Leta yagiye igaragaza ko byagiye bigenda biguru ntege kubera ubushake buke bwa Leta y'u Burundi.[1]