Jump to content

Imisezero y’Abami b' u Rwanda

Add topic
Kubijyanye na Wikipedia
Umusezero wa Rwabugiri
Umusezero wa Rwabugiri

Imisezero ni ahantu hatabarizwaga (hashyingurwaga) abami n' Abagabekazi b' u Rwanda, mu Rwanda Abami n' abagabekazi bagiye batabarizwa ahantu hatandukanye mu gihugu ariko habayeho imisezero rusange, urugero n' umusezero w' Abami w' i rutare ho mu murenge wa rutare mu karere ka Gicumbi kuri ubu. Aha i Rutare hatabarijwe Abami 11 n' Abagabekazi 2, kugeza ubu imisezero (Imva) zikigaragara ni 2 iy' umwami Kigeli IV Rwabugiri yatwaye u rwanda kuva muri 1853 _ 1895 nuwa Nyirayuhi V kanjogera, ahandi ntabimenyetso bigaragara ko hari imisezero kuko n' abaturage bahakoresha mumirimo yabo isanzwe yaburi munsi. [1]

Abami n' Abagabekazi batarijwe i Rutare [2]

[Hindura | hindura inkomoko]
  • Kigeli IV Rwabugiri yatwaye kuva 1853 _ 1895
  • kigeli I Mukobanya yatwaye ahasaga 1378 _ 1411
  • Ndahiro II Cyamatare yatwaye ahayinga 1477 _ 1510
  • Ruganzu II Ndoli yatwaye ahayinga 1510 _ 1543
  • Mutara I Nsoro II Semugeshi yatwaye ahayinga 1543 _ 1576
  • Kigeli II Nyamuheshera yatwaye ahayinga 1576 _ 1609
  • Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura yatwaye ahayinga 1609 _ 1642
  • Cyilima II Rujugira yatwaye ahayinga 1675 _ 1708
  • Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo yatwaye ahayinga 1741 _ 1746
  • Yuhi IV Gahindiro yatwaye ahayinga 1746 _ 1802
  • Mutara II Rwogera yatwaye ahayinga 1830 _ 1853

Abagabekazi

[Hindura | hindura inkomoko]
  • Nyiramibambwe III Nyiratamba
  • Nyirayuhi V Kanjogera

Abami batabarijwe ahandi

[Hindura | hindura inkomoko]
  • Gihamba I Ngomijana yatwaye ahasaga 1091 _ 1124 yatabarijwe i Muganza ya Kayenzi muri Kamonyi
  • Ruganzu I Bwimba yatwaye ahasaga 1312 _ 1345 yatabarijwe i Nkungu na Munyaga ubu ni muri Rwamagana
  • Cyilima I Rugwe yatwaye ahasaga 1345 _ 1378 yatabarijwe i Butangampundu (Mugambazi) ubu ni i Rulindo
  • Yuhi II Gahima II yatwaye ahasaga 1444 _ 1477 yatabarijwe i kayenzi ya Muganda ho mu Busigi (Tumba_Byumba) ubu ni i Rulindo
  • Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I tatwaye ahasaga 1411 _ 1444 yatabarijwe i Remera y' abaforongo muri Rulindo
  • Yuhi III Mazimpaka yatwaye ahasaga 1642 _ 1575 yatabarijwe mu kibuza cya Nkingo Ku ijuru rya Kamonyi (Yiyahuye mu manga y' urutare)
  • Kigeli III Ndabarasa yatwaye ahasaga 1708 _ 1741 yatabarijwe i Kayenzi muri Kamonyi
  • Mutara III Rudahigwa yatwaye kuva 1931 _ 1959 yatabarijwe i Mwima ya Busasamana muri Nyanza
  • Kigeli V Ndahindurwa yatwaye kuva 1959 _ 1961 yatanze kuwa 15 mutarama 2017, yatabarijwe i Mwima ya Busasamana muri Nyanza

Abagabekazi batabarijwe ahandi [1]

[Hindura | hindura inkomoko]
  • Nyirakigeli I Nyankuge yatabarijwe ku Kabiza, i Shyorongi , Rilindo
  • Nyirayuhi II Matama yatabarijwe i Remera y' Abaforongo, Rulindo
  • Nyirakigeli III Rwesero yatabarijwe ku Kabira, Shyorongi, Rulindo


  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/umuco/amateka/article/ibimenyetso-ndangamateka-by-imisezero-y-abami-b-u-rwanda
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/inteko-y-umuco-igiye-kubungabunga-ibigabiro-n-imisezero-by-abami
  3. https://www.kigalitoday.com/umuco/amateka/article/menya-abami-n-abagabekazi-batabarijwe-i-rutare-muri-gicumbi-ahaberaga-igiterane