Iminsi imvura yagwagaho murwanda yagabanuyseho 45
Inzobere mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ibidukikije zagaragaje ko iminsi u Rwanda rwagushagaho imvura yagabanutse, hagati ya 35 na 45 kubera ubwiyongere bw’ubushyuhe ku Isi buterwa n’ibikorwa bya muntu biteza imihangagurikire y’ibihe.
Raporo
[Hindura | hindura inkomoko]Raporo y’Ihuriro ry’ibihugu ryita ku mihindagurikire y’Ikirere rishamikiye kuri Loni, IPCC [Intergovernmental Panel on Climate Change] yasohotse ku itariki 9 Kanama 2021, yerekanye ko ubushyuhe bw’u Rwanda burenze impuzandengo ya 1.09 Celsius 0.29 ku rwego rw’isi ndetse ugereranyije na Raporo yaherukaga yo mu 2013 ubushyuhe bwiyongereyeho dogere Celsius 0.29.
Uyu mubare ushobora kumvikana nk’aho ari muto ariko inararibonye zivuga ko ari munini cyane kuko uko umwuka w’Isi ushyuha ari ko umwuka uva mu Nyanja ugira uruhare mu kugwa kw’imvura ubura imbaraga, maze bimwe mu bice by’Isi bikabura imvura, ahandi amashyamba agashya cyangwa se ubutaka bukumagara.
Ingamba
[Hindura | hindura inkomoko]Zimwe mu ngamba u Rwanda rwafashe ni ukugabanya imyuka mibi yoherezwa mu kirere, birimo gushishikariza abaturage gutera amashyamba no kwirinda kuyatema batwika amakara ahubwo bagakoresha gaz bateka.
Ikindi ruri gushyiramo imbaraga ni ikoreshwa ry’imodoka na moto zitanywa ibikomoka kuri peteroli ahubwo bikoresha umuriro w’amashanyarazi n’ibindi rukaba rufite gahunda yo kugabanya imyuka yoherezwa mu Kirere ku rugero rwa 38% kugeza mu 2030.