Imikoreshereze y'ubutaka no gutunganya amakarita
Appearance
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka, kibinyujije mu ishami ry'imikoreshereze y'ubutaka gitanga serivisi z'imikoreshereze y'ubutaka n'izo gutanga amakarita y'ubutaka mu Rwanda. Izi serivisi zigamije guteza imbere no gusobanukirwa ikoreshwa ry’ubutaka mu buryo burambye, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda. Serivisi zitangwa harimo izi zikurikira:
- Iyandikisha ry'imikoreshereze y'ubutaka.
- Uruhushya rwo guhindura icyo ubutaka bwagenewe ,harimo kuba ubutaka bwahingwagamo bwahindurwa ubwo kubakamo.
- Igenamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka n'ibishushanyombonera bicumbukuye.
- Igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka ku rwego rw'igihugu.
- Gutunganya amakarita no kubungabunga amakuru ndangamuntu.[1]