Jump to content

Imihango yo guhura

Kubijyanye na Wikipedia
umurima wibishyimbo
Guhura

Iyo bajya guhura imyaka iyo ari yo yose: Ibishyimbo, amashaza, amasaka…; umwana w’umuhungu cyangwa umugabo ni we ubanza kuyikubita inkoni (ikibando), umugore cyangwa umukobwa akabona guhura. Umugore iyo abanjemo ikibando ngo imyaka iratuba; nta mugore urema, harema umugabo.[1]

Ihura iyo lirangiye, bagiye kugosora, uwabanje gukubita ikibando, na none ni we ubanza kugosora, abagore bakabona kugosora, bitagenze bityo ngo imyaka iratuba.

Umuntu iyo yanitse amamera, nta waza ngo ayakozemo umuhunda; iyo akojejemo umuhunda, ngo aba ateye kurwana abazanywa inzoga y’ayo mamera.

  1. https://rw.amateka.net/imihngo-yumuntu-nibyo-mu-mulima/