Imihango y'umuntu
Umuntu
[hindura | hindura inkomoko]Umubandwa ntanywa inka yabyaye amafuti, ngo yahumana. Nta n’umubandwa unywa amasitu ngo yahumana bibi,inzara zikamushinguka mu ntoke. Umubandwa ntanywa inzoga yaguyemo inkono y’tabi, ngo yahumana cyangwa agasara. Inkono y’itabi yaguye mu ifu, amarwa y’iyo fu nta mubandwa uyanywa; inkono y’itabi iyo yaguye mu muvure, nta mubandwa unywa kuli iyo nzoga, kwanga ko yahumana. Umubandwa ntiyanywesha inkono y’itabi iteye umukwege, iyo adapfuye arahumana. Inkono y’itabi ngo yaguye mu bilyo, nta mubandwa wabilya, ngo yapfa yatonyotse. Umuntu utali umubandwa yitwa inzigo; azira gucana inkwi ziturutse ku mulinzi; ntiyatema n’igiti cy’umulinzi, ngo ni ukwiteza imandwa zikamwica; n’umubandwa arabyilinda, kwanga kwiteranya n’imandwa ze. Mu Rwanda bazira gucana umulinzi (umuko), ngo babemba, ntibacana n’igiti cyo ku gituro, ngo badahumana bakabemba.[1]
N’igiti cy’umuvumu bita imana nta muntu ugicana, ngo yahumana. Umuntu iyo abonye umuvumu wimejeje, azira kuwurandura, kuwubona byitwa kugira umugisha rwose; maze kuwurandura bikitwa kwivutsa umugisha; barawureka ugakura (il ne pousse presque jamais, il se plante par bouture). Urugo rwubakishije imivumu bahora barureba bagira ngo imivumu y’igikingi cy’irembo cyo haruguru idahura n’iy’icyo hepfo, bahora bayicira, yombi ihuye yakenya bene urugo.
Ibindi
[hindura | hindura inkomoko]Umuntu iyo agize ahantu yerekera, maze agasitara ukuguru kw’ibulyo, ngo ni bibi, ni ubuvukasi butuma atagira icyo aronka. Iyo ahindukiye ataha iwe, agasitara ukuguru kw`ibumoso, ni bibi nta cyo asanga mu rugo, ngo alibwa, kandi ngo apfusha ikintu. Usitaye indyo ajya i we ni byiza: usitaye imoso ataha iwe ni bibi. Iwabo w’umuntu hitwa ibulyo, imuhana hitwa ibumoso. Iyo amaguru yombi asitaye, byitwa ko asitaye intonganyi, agera mu rugo akarwana. Umuntu yitsamura indyo (neza) ajya aho yifuzaga kujya ; yitsamura imoso (nabi) iyo atashakaga kujya aho hantu. Umuntu iyo aciye ku rugo, agakubitwa n’umwuka w’inkono bahishije, yivuma ku mutima avuga ati: Sinkurogerwamo. Atabivuze ngo yazarogerwa mu byo bamugabuliye, agapfa.