Imihango y'umugabo n'umugore we
Imihango
[hindura | hindura inkomoko]Umugore ukunda gutanga umugabo we kubyuka, ngo abyara abana basa na we gusa; urnugore iyo atambutse umugabo we asanze alyamye, ngo yiganza mu rugo kandi akabyara abakobwa gusa, cyangwa akabyara abana basa na we gusa, ntazagire ubwo abyara abana basa na se. Umugore ntatanga umugabo kuganura; iyo amutanze maze umugabo akagira uwo asambana na we, umugore arapfa ntakabuza. Umugore ntaherekeza umugabo we ali nk’aho agiye, ngo ni ukumukungulira ntazagaruke. Umugore ahagarara mu irembo; agasezera ku mugabo we ati: Ngaho urabeho, uzaze amahoro. Agasubira mu nzu akicara ku ntebe y’umugabo we, ngo asubiye ku ntebe ye; kandi ntatashya umugabo we, ngo ni ukumukenya.[1]
Ibindi
[hindura | hindura inkomoko]Nta mugore ugendana n’umugabo, ngo amujye imbere. Kirazira rwose, umugabo ni we ujya imbere, umugore akajya inyuma. Umugore ajya imbere yirukanwe. Umugore w’umujura ahengera umugabo agiye kwiba, ilyo joro akalyamira urubavu rumwe ntahindukire; iyo ahindukiye umugabo baramufata, bakamuboha. Umugore azira guca hagati y’abagabo bahagaze, ni ukubakenya. Umugore ntasambana umugabo we yaragiye kure, cyangwa ari mu buhake cyangwa se yaragiye guhaha, ngo aba amuteye umwaku ntagire icyo abona. Umugore iyo asambanye umugabo yaratabaye umugabo aherayo. Umugore usambanye hali umutsima, ntawuha umugabo ngo adapfa; iyo abonye ko yasambanye alicecekera ntagire icyo avuga, kereka ku wundi munsi.