Imihango y'inzu
Inzu
[hindura | hindura inkomoko]Umuntu iyo avuye kuvoma AMAZI, maze yagera mu rugo akamena icyo yavomesheje, ngo nyil’urugo arakenyuka, kereka bimutse. Umuntu iyo amennye ITYAZO, ngo ni ishyano. Ulimennye aralyikorera akalijyana mu mayirabili y’inzira agatura, ati: Ntuye ishyano. Akaba yikijije ishyano. Abahanyuze bose bazira kulitambuka ngo balirenge. Bahira ibyatsi bakabijugunyaho, bakabona gutambuka, ntibagire icyo baba. Iyo umugabo cyangwa umugore badatereyeho utwatsi, ngo baralitwita ntibabyare. Abakobwa batereraho ishinge (utwatsi), abahungu batereraho uduti, ngo badahumana.[1]
Umuntu iyo amennye URUSYO, ararwikorera. Areba ikintu arushyiramo akikorera, nuko yahura n’umuntu akamwinginga ngo namuture. Iyo amaze kumutura, uwali urwikoreye aliruka; yagera hilya cyane, ati: Untuye urusyo ntacyo untuye. Yagera mu rugo agahanuza, bakamuha imiti akanywa. Iyo abuze urumutura, arushyira mu mayirabili.
Ibindi
[hindura | hindura inkomoko]Iyo ali umugabo wamennye urusyo maze ntajye kuruta, akararana n’umugore we, arapfa ntakibuza; byongeye ngo umugore we ararubyara. Uwamennye urusyo, atinya akamanyu k’urwo rusyo, kuko kavungukiye mu bilibwa abaliye ibyo bilyo ngo bahumana. Ubwo lero bakajya mu bahanuzi bakabaha imiti yo gutsinda amahano. Umuntu azira guhindura urusyo ngo arusereho inyuma yarwo; ngo ni ukwisulira kuzajya abyara abakobwa basa batagira umuhungu musaza wabo. Umuntu iyo abonye AGASONGERO k’inzu yicaye mu kirambi ngo arapfa. Agasongero k’inzu iyo gahingutse kakagaragara rwose, umugore wo muli urwo rugo arapfa. Bilinda ko gahinguka. Baragashingura kuko gakungura.