Jump to content

Imihango y'imvura mu muco

Kubijyanye na Wikipedia

Imvura y’impangukano iyo iguye, buracya bagasiba guhinga kwanga kuyibuza kwongera kugwa.[1]

  • KWICA IMVURA.
Imvura

Ushaka kwica imvura, abona imvura ishotse, akavuza umwirongi igapta. Ushatse na we areba intobo yavutse ali ikinege, akayitunga ku icumu, maze agatunga mu cyobo. Byitwa uruhiso, imvura igapfa. Imvura y’urushyana iyo yarembeje abantu, bareba akondo maze bakagakaranga ku rujyo; ngo bakaranze imvura, ikarorera kugwa. Itumba kandi iyo lyarembeje abantu, bagira ngo biyanikire imyaka, bajya kuyanika bakazana ingasire, n’inkurwe n’imbyiro, bakabikoresha umusalaba kuli ya ngasire; inkurwe bakayihagalika imbyiro bakazitambika; ngo bakaba bishe imvura. Abaraye bali bwanike, bo bareba urutamyi, bakarunaga mu cyobo, bagira ngo: hararamuke hatamuye.

  1. https://rw.amateka.net/imihango-yumuntu-nimvura-nurubura-ninkuba-numuyaga/