Imigenzo y'akinyarwanda

Imigenzo mu Rwanda isanze twifitiye imico n’imigenzo nk'abanyarwanda imwe muri iyo igenda isimburwa n’indi nkuko ibihe bisimburana . Imigenzo , imimwe n'imwe harimo iyo twagiye twasigiwe n’abasokuruza ndetse n'abakurambere harimo imyiza mwinshi . [1]
Imigenzo
[hindura | hindura inkomoko]Imwe muri iyo migenzo myiza ni iyi: gufashanya mu byerekeye imyaka n’amatungo, gutabarana no kwakira abashyitsi. Kuva kera Abanyarwanda bahoze bafashanya, bagakorera hamwe. ibyo bikaboneka cyane cyane kuguzanya, kwata no kugwatiriza. iyo umuntu yabaga yejeje imyaka, undi atareza cyangwa yararumbije, uwejeje yagurizaga utejeje; na we akazamwishyura cyangwa akazamwitura ku bundi buryo.Uwabaga akeneye umurima, yajyaga kwa mugenzi we akabimutekerereza; mugenzi we akamwatira umurima, agateramo imyaka yamara kweza akazamuha icyatamurima.[1]