Jump to content

Imigani migufi

Kubijyanye na Wikipedia

IMIGANI MIGUFI YA KINYARWANDA

[hindura | hindura inkomoko]

"Imigani migufi"niyo migani bakunze kwita "imigani y'imigenurano"ni imigani ikunda gukoreshwa babwira umuntu ikintu runaka cyangwa bakayivuga harikintu bagamije kuvuga gusa bikavugwa mumigani kuburyo ubyumvise ashobora kudasobanukirwa icyo bishatse kuvuga.

Imigani migufi kandi ni imigani iri muburyo buzimije kuburyo uyumva wese adahita asobanukirwa n'icyo uwo mugani ushatse kuvuga,imigani migufi nyarwanda rero yakundaga gukoreshwa cyane haricyo bashatse kubwira umuntu bityo bakawuca bawugenurira k'umuntu arinayo mpamvu yitwa imigani y'imigenurano.

Murwanda imigani migufi nimwe mubyerekana umuco wabanyarwanda kuko abanyarwanda wasangaga bashobora kuvugira mumigani bityo urihanze yabo cyangwa undi muntu w'umunyamahanga atabasha kumenya icyo bavuze,ibyorere byerekana ko abanyarwanda bafite umuco wo kuganira kandi muburyo bw'ururimi rwacu gakondo.Dore ingero zimwe z'imigani migufi nyarwanda.[1]

1.Ababiri baruta umwe

2.Ababiri bateranye abeza

3.Abagira iyo bajya baragenda

4.Ubwenge buza ubujiji buhise

5.Abasangira busa bitana ibisambo

6.Abagiye inama Imana irabasanga

7.Urwishigishiye ararusoma

8.Akebo kajya iwamugarura[2]

9.Ntawe urya inka nkanyirayo

10.Inzira ntibwira umugenzi

11.Umuhana avayo ntumuhana ajyayo

12.Ifuni ibagara ubuncuti ni akarenge

12.Urucira mukaso rugatwara nyoko

13.Akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu

14.Umutego mutindi ushibukana nyirawo

15.Urugo ni urugendwa

16.Ibyabapfu biribwa n'abapfumu

17.Abahizi babiri ntibanyura inzira imwe

18.Abajya impaka ari babiri umwe aba yigiza nkana

19.Ubugabo si ubutumbi

20.Uwiba ahetse aba abwira uwo mumugongo

21.Abakiranye ntibahishana ibibuno

22.Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi

23.Habwirwa benshi hakumva beneyo

24.Ubwira uwumva ntavunika

25.Umutsima w'imbwa Imana irara iwusonze

26.Voka y'imbwa imanuka ihiye

27.Agahanga k'umugabo gahuma katavuze

28.Ntabihanga bibiri munkono imwe

29.Amavuta y'umugabo n'amuraye kumubiri

30.Umutima muhanano ntiwuzura igituza

31. Ababiri bagiye inama baruta umunani barasana

32. abagira inyonjo bagira ibirori.

33.Ndeke bihore yasangiye numaze ibye.

34. Aho ushyinguye amagara ntuhashyira ubugi bw'icyuma.

35.Aho uniga uhasanga umuhogo.

36. Aho umukecuru atoye uruhindu ahita uruganda.

37. Aho kwerekana inkongoro wakwerekana uwo yareze.

38. Aharaye inzara haramuka inzigo.

39. Ahari amahoro umuhoro urogosha

40. Aho inkuba yerekeye niho ibicu bijya.

41. Aho guhana umupfu wayobya umuvu.

42. Ibihembe by'intama ntawumenya aho bikura byerekeza.

43. Ibitsindagiwe n'umunwa ntibyuzuza ibigega.

44. Guherekeza utagushaka ni ugutera inzira agahinda.

45. Guha umukungu ni ukugura inzira.

46. Gesa ubwiyo ubwino ntiburera.

47. Cira mugacuma haryoha ururaye.

48. Bavuga ibigoramye imihoro ikarakara.

49. Bakunda inkwi bakanga umushenyi.

50. Babona isha itamba bagata urwo bambaye.

Ubusobanuro Bw'imigani imwe nimwe

[hindura | hindura inkomoko]

.Akebo kajya iwamugarura

[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu witurwa ineza yagiranye imico myiza ye, nubwo bavuga ngo 'Akebo kajya iwa mugarura.'[2]

Wakomotse kuri Mugarura uwo nyine, ku ngoma itazwi neza ikirari. Mugarura uwo ngo yakuranye imico myiza cyane, akubitiraho n'ubukire muri byose; Imyaka n'amatungo. Abantu baza kumucaho inshuro, akabereka icyibo cya mugerwa w'umuhinzi, umuhingiye yahingura akamuha inshuro y'umuhinzi muri icyo cyibo, hanyuma akamushyiriramo indi y'ubuntu.

Abigenza atyo imyaka myinshi, n'uje kumusaba inka nawe akayimuha, ndetse ngo byarimba akamuha n'indi ya kabiri. Bibera aho, bukeye inshuti ze n'abana be baramukuba, bamubwira ko yangiza inka ze n'imyaka ye, Bati; Dore urimaraho ibintu ubyangiza, nihacaho iminsi uzasigara umeze ute??? Ejo uzasanga rubanda rukunnyega ntawe ukureba n'irihumye.[2]

Mugarura yumva amagambo yabo akabihorera ntagire icyo abasubiza, Bigenda gutyo igihe kirekire.Bibaho biratinda bishyize kera, haza umuntu amugerageresha kumushuka, aramubwira ati;' Mugarura, ubuntu bwawe bwo gutanga utabaze rubanda turabwishimira, ariko n'ubwo tugushima bwose jyewe ntacyo urampa! None nje kugusaba inka eshantu zokubaga'. Mugarura aramwemerera, amuha inka eshanu arazijyana.

Azigejeje iwe, aho kuzibagira arazorora; zirakunda zirororoka, ziba amashyo atanu. Rubanda babibonye batyo, Barega Mugarura ibwami ko yangiza ibintu, dore ko ubwo uwangizaga inka ze bavugagako amara inka z'umwami. Ibyo bituma umwami amugabiza rubanda abaramunyaga, ariko inka n'ibintu bye nta muntu wabigabanye byatwawe na rubanda bose rubyigabanije.[2]

Nuko ibwami bategeka ko Mugarura atazahabwa umuriro kuko yabaye umupfu mu bintu by'ibwami. Mugarura amaze kunyagwa ahinduka umukene cyane, abura aho aba n'umugore n'abana be, agumya kuzerera. Hanyuma atunguka ku muntu wigeze kumuhingira akamuha inshuro ebyiri. Uwo mugabo amukubise amaso, agira impuwe; ava mu nzu ya kambere ayiha Mugarura, asigara mu nzu yo mugikari. Mugarura amaze kubona inzu abamo, rubanda bamenya ko yabonye icumbi; abo yagiriye neza batangira kujya bagenda nijoro, bamushyira ibintu. Ubwo kugenda nijoro batinyaga Ibwami.[2]

Uwo Mugarura uwo yahaye inshuro ebyiri, akaza nijoro akamusubiza za nshuro, ndetse akabigira gatatu, mbese rubanda yagiriye neza bose baramuyobokaga, bamuzanira amafunguro; bamwe mu twibo, abandi mu bitebo. Bigeze aho abenshi yagiriye neza bajya kumuhakirwa ibwami ngo bamuhe umuriro. Ibwami baremera, bamuha inka y'umuriro. Mugarura amaze kubona umuriro, rubanda barishima; noneho baza ku mugaragaro bamuzanira ibintu byo kumwishimira bamwitura ineza yabagiriye.[2]

Bukeye wa mugabo wazaga kumushuka ngo amuhe inka eshanu zo kubaga (zazindi yagezaga iwe akazorora), yumvise ko Mugarura acumbitse, aramubwira ati; Ngize amahirwe kuko wabonye umuriro, za nka wampaga zo kubaga uko ari eshanu narazoroye, zabaye amashyo atanu; none ngaya amasho atatu nanjye ndasigarana abiri.' Mugarura amushimana na rubanda, barakomeza barahurura, bamuzanira amaturo n'inka n'imyaka nuko yubaka imitiba n'ibigega.

Nuko Mugarura asubira kuba umukungu, ndetse arusha mbere aratunga aratunganirwa. Uwo rero rubanda bamuzaniraga ibintu bibuka uko yabagiriraga, ni byo byiswe ko 'Akebo kagera iwa Mugarura'.

'Gushyira akebo iwa Mugarura= Kwitega iminsi'[2]

.Ababiri bagiye inama baruta umunani barasana.

[hindura | hindura inkomoko]

Umuryango w'abantu bake bumvikana, urusha imbaraga umuryango munini usubiranamo. Uyu mugani bawucira gushishikariza abantu gushyira hamwe no guhuza umutima. abajya inama Imana irabasanga.[3]

.Abagabanye imbisi(inyama) ntibagabana umufa (cyangwa; ntibagabana izihiye).

[hindura | hindura inkomoko]

Kugabana inyama mbisi bivuze ko hariho inkono ebyiri zo guteka. Kugabana izihiye bivuze kurira hamwe. Abateka ukubiri bagomba no kurya ukubiri. Kugabana bishushanya kumvikana. Iyo abantu bagiranye amasezerano ni ngombwa kuyubahiriza.[3]

.Abagira inyonjo bagira ibirori.

[hindura | hindura inkomoko]

Kera umuntu ufite inyonjo yagendanye n'umuntu ucumbagira. Noneho abantu bakagenda bashungera umunyanyonjo, naho ucumbagira ntibamwiteho. Ucumbagira ni ko kuvuga ati 'Abagira inyonjo bagira ibirori' Bashobora kuwucira ku muntu ugira amafuti kandi akayiratana.[3]

Agasaza k'inshizi y'amanga kabona inkumi ibyutse kati; Ngwino unyoze ibirenze! Inkumi iti;' Birakozwa na Nyabarongo cyangwa n'umugezi utemba'[3]

.Ndeke bihore yasangiye numaze ibye.

[hindura | hindura inkomoko]

uyumugani bawuca iyo umuntu adakoresheje igihe cye neza bavuga bati amahirwe ubonye yakoreshe akokanya nutinda, abandi bazayabyaza umusaruro.[4]

.Aho ushyinguye amagara ntuhashyira ubugi bw'icyuma.

[hindura | hindura inkomoko]

Uyumugani bawuca bashaka kuvuga bati ahantu uteze amakiriro ntukahangize cyangwa se wirinda icyahangiza.

.Aho uniga uhasanga umuhogo.

[hindura | hindura inkomoko]

uyu mugani bawucira abantu bakora ibintu nkana bagira bati ibaze nko kwangiza ikintu uziko ntakamaro kigufitiye nyuma ugasanga icyo cyintu wangije kigufitiye akamaro.

.Aho umucekuru atoye uruhindu ahita uruganda.

[hindura | hindura inkomoko]

uyumugani usobanura ko ahantu ugiriye amahirwe adahoraho bagira bati iyo umuntu agiriye amahirwe ahantu, agira ngo niko bihora.

.Aho kwerekana inkongoro wakwerekana uwo yareze.

[hindura | hindura inkomoko]

uyu mugani bawuca bashaka nkokwerekana ko atari ngombwa kwigamba ibyo wakoze ahubwo byaba byiza uretse ibikorwa bikivugira aho bagira bati; Wivuga uti nakoze ibikorwa runaka ahubwo garagaza abo wabikoreye.[4]

.Aharaye inzara haramuka inzigo

[hindura | hindura inkomoko]

uyumugani bawuca ahantu hari umwiryane kuko ahari umwiryane haba hari ninzara.

.Ahari amahoro umuhoro urogosha.

[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugani bawuvugira ko ahari amahoro ntakidashoboka bagira bati; Ahantu hari imutekano n'ibyari bigoye ubonako bidashoboka birashoboka.[4]

.Aho ibyago byaje ibihaha bica umuhoro.

[hindura | hindura inkomoko]

uyu mugani usobanura ko iyo ibyago byaje bishobora kugera naho bitari byitezwe.

.Aho inkuba yerekeye niho ibicu bijya.

[hindura | hindura inkomoko]

uyumugani usobanurako uruhande umuyobozi arimo arirwo nabayoborwa baba barimo cyangwa se nirwo bagomba kujyamo.

.Aho guhana umupfu wayobya umuvu.

[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugani usobanura ko aho guhana umuntu wumupfapfa cyangwa umuntu utumva wamureka ntumuteho igihe kuko aba atagirwa ninama.[4]

.Ibihembe by'intama ntawumenya aho bikura byerekeza.

[hindura | hindura inkomoko]

Uyumugani usobanurako nta muntu wamenya ahazaza h'uruhinja.

.Ibitsindagiwe n'umunwa ntibyuzuza ibigega.

[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugani . ibivuzwe gusa cyangwa ibintu byubatse mumagambo gusa ntacyo byageraho.

.Guherekeza utagushaka ni ugutera inzira agahinda.

[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugani usobanuyeko Kwita kumuntu utaguha agaciro birababaza cyane.

.Guha umukungu ni ukugura inzira.

[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugani usobanuyeko iyo ugiriye neza umunyamaboko arinko kwiteganyiriza ahazaza.

.Gesa ubwiyo ubwino ntiburera.

[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugani usobanura nko kubwira umuntu reba ibyiwanyu ibya hano ntibikureba.[4]

.Cira mugacuma haryoha Ururaye.

[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugani bakunda kuwucira umuntu uvuga amagambo mbenshi aho iyo bamubwiye ngo cira mugacuma haryoha ururaye baba bamubwiye ngo Rekera aho kuvuga ibisigaye n'ibanga.[4]

.Bazirunge zange zibe isogo.

[hindura | hindura inkomoko]

uyumugani usobanuye ko ntako baba batagize ngo ibintu bibe byiza ariko bikanga bigakomeza kuba bibi.[5]

.Bavuga ibigoramye imihoro ikarakara.

[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugani usobanura ko iyo bavuze amakosa cyangwa bagaragaje amakosa runaka nyirayo niwe urakara mbere.

.Bakunda inkwi bakanga umushenyi.

[hindura | hindura inkomoko]

Uyumugani usobanuye ko abantu bakunda ibyiza ariko bakanga ababiharaniye.

.Babona Isha itamba bagata urwo bambaye.

[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugani usobanura ko umuntu aba abonye ibintu byinzaduka akibagirwa ibyacyera byamufashije.[5]




  1. https://www.facebook.com/ubushuti/posts/imigani-migufi-yikinyarwand-ababiri-bashyize-hamwe-baruta-umunani-barasana-ababi/480328755397105/
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 2.4 2.5 2.6 https://imigani.rw/akebo-kajya-iwa-mugarura/
  3. 3.0 3.1 3.2 3.3 https://imigani.rw/imigani-migufi-2/
  4. 4.0 4.1 4.2 4.3 4.4 4.5 https://www.google.com/search?q=imigani+migufi+nubusobanuro+bwayo&oq=imigani+nubusobanuro&gs_lcrp=EgZjaHJvbWUqCAgBEAAYFhgeMgYIABBFGDkyCAgBEAAYFhgeMgoIAhAAGIAEGKIEMgcIAxAAGO8FMgoIBBAAGIAEGKIEMgoIBRAAGIAEGKIE0gEJMjIyNzFqMGo0qAIAsAIA&sourceid=chrome&ie=UTF-8#fpstate=ive&vld=cid:de4df975,vid:RzexR8iGGKk,st:0
  5. 5.0 5.1 https://www.google.com/search?q=imigani+migufi+nubusobanuro+bwayo&oq=imigani+nubusobanuro&gs_lcrp=EgZjaHJvbWUqCAgBEAAYFhgeMgYIABBFGDkyCAgBEAAYFhgeMgoIAhAAGIAEGKIEMgcIAxAAGO8FMgoIBBAAGIAEGKIEMgoIBRAAGIAEGKIE0gEJMjIyNzFqMGo0qAIAsAIA&sourceid=chrome&ie=UTF-8#fpstate=ive&vld=cid:90bcec4d,vid:lw_uFHANsfA,st:0