Imbuto mu ruhango
gahunda ya leta
[hindura | hindura inkomoko]gahunda ya Leta iteganya ko buri rugo rugira ibiti bitatu byera imbuto ziribwa, kandi ko abatarabitera bagomba kubikora kugira ngo bagire uruhare mu kurwanya imirire mibi mu bana. Gahunda irho ni uko ya leta yu Rwanda ifasha, ni uko buri rugo rugira nibura ibiti bitatu, rero mu karere ka Ruhango byaratangiye.[1][2]
Imbuto
[hindura | hindura inkomoko]ibikorwa byo gutera ibiti by’imbuto ziribwa byakozwe ku muganda, byagakwiye kuba byakoreshejwe amafaranga, ariko imbaraga z’abaturage zibumbiye hamwe na zo zikaba zagize akamaro, ibiti byinshi kandi bitandukanye by'imbuto nkaho bamaze gutera ibiti 500 bya avoka, umuyobozi abwira abaturage ko bakomeza gutera ibiti by’imbuto, nibura buri rugo rukaba rwagira ibiti bitatu.[1]
imirwanyasuri
[hindura | hindura inkomoko]muganda wo kurwanya isuri kuko baciriwe imirwanyasuri, agasaba ko bagenda bayisibura kugira ngo ifashe kurinda ko ubutaka bwabo butwarwa, cyangwa hakabaho impanuka zatwara n’ubuzima bw’abantu.[1]
Gufashanya
[hindura | hindura inkomoko]Mu akarere ka Ruhango abaturage basabwa guhana ubufasha aribyo miganda hakurikijwe ubumenyi bafite uko bagiye baturanye, niba ari umufundi akaba yafasha abaturage kubakira abaturanyi babo, niba ari umuganga akaba yafasha kurwanya imirire mibi no kubungabuga ubuzima, yaba ari umunyamategeko akaba yagira uruhare mu gufasha abaturage kuyasobanukirwa.[1]