Jump to content

Imbogo

Add topic
Kubijyanye na Wikipedia
Imbogo ♂

Imbogo ni Inyamanswa nini iteye nk' Inka iba mu ishyamba. Mu Rwanda Imbogo zikunze kuboneka muri Pariki y' igihugu y' Akagera iherereye mu ntara y' ibutasirazuba no muri pariki y' Ibirunga mu majyaruguru y' igihugu.Mu uturere Gatsibo, Kayonza na Nyagatare

Imiterere

Iyi inyamanswa uko iteye ni nki inka, gusa aho bitandukaniye nuko Imbogo ziba mu mashyamba kandi zikagira n' amahane nkuko akenshi bigaragaraiyo zitorotse pariki, aho usanga zitera abaturage ndetse zikanangiza imyaka yabo mu ntara y' amajyaruguru, ikindi nanone Imbogo iba nini kuruta Inka. Indi miterere ubona izi nyamanswa zombi zihuje. [1]

ibindi wamenya ku mbogo

Imbogo muri rusange zibamo amoko abiri manini gusa nanone bwoko nabwo bukagira andi moko mato abugize, kabaho imbogo zo muri Afrika akenshi ziganje mugice cy' Afrika y' iburasizuba n' amajyepfo, hakabaho n' imbogo zo muri Aziya bakunze kwita imbogo zo kumazi, zibonela mu Buhindi no mubice bihegereye cyane cyane. Imbogo iramba kugeza kumyaka 30, ihaka amezi 11.5 kandi iyo ibyaye ishobora kongera guhaka nyuma y' imyaka ibiri, zikunda kugenda mu matsinda gusa hari nizigenda zonyine cyangwa mu dutsinda duto cyane izo rero niza zigira amahane cyane, akenshi ziba ari imbogo z' ingabo zashaje izindi ngabo zikaziruka mu ishyo rinini, ziba zifite intege nke (zishaje) kandi zikarangwa n' amahane menshi no kwigunga. [2] [3]

Kaffernbueffel Syncerus caffer Tiergarten-Nuernberg-11
Serengeti Bueffel1

Imbogo zo muri Afrika [2]

imbogo ziboneka muri Afrika n' imbogo zigabanijwemo amoko (Ibyiciro) abiri; hari imbogo zo mu mukenke (savannah) ziboneka cyane muri pariki zo muri kenya, tanzania, Botswana, Rwanda muri pariki y' igihugu y' akagera na Uganda mu bice by' imirambi ndetse hari n; ubundi bwoko bw; imbogo zo mu misozi izi rero zikunze kuba mu bice by' imisozi miremire nko mu Rwanda muri pariki y' igihugu y' Ibirunga ndetse no muri Tanzania. [4]

Amabara y' imbogo zo muri Afrika

Imbogo zo muri Afrika zikunze kuba zifite ibara ry' umukara muri rusange gusa habaho n' imbogo zifite ibara ry' igitare (Umweru) nkuko byagiye bigaragara muri pariki zo mu Rwanda z' akagera n' ibirunga. [3] [5]

Vugaa

  1. https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/imbogo-zirindwi-zatorotse-pariki-zikomeretsa-abaturage-eshatu-ziricwa
  2. 2.0 2.1 https://muhaziyacu.rw/ubukerarugendo/ibyo-wamenya-ku-mbogo-nimpamvu-iyo-uyisanze-ari-imwe-ikunze-kugira-amahane/
  3. 3.0 3.1 https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/pariki/article/wari-uzi-ko-pariki-z-ibirunga-n-akagera-zirimo-imbogo-z-igitare
  4. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-46141366
  5. https://ijambo.net/content/Muri-Pariki-yIbirunga-hagaragaye-imbogo-yumweru-iboneka-gake-cyane-ku-Isi.php?language=rw