Ikirwa cya Malahide Mukiyaga cya Kivu
Ikirwa cya malahide giherereye mukiyaga cya Kivu Muburengerazuba bw'urwanda , iki kirwa ni kimwe mubirwa byiza
biri mukiyaga cya Kivu[1] Iki Kirwa giherereye mucyaro gitoya cy'Urwanda ahitwa Irubona Mubirometero 7km uvuye mumugi wa Gisenyi kandi ikaba munkengero zikiyaga cya Kivu mukarere ka Rubavu .
== Imiterere ==
iki kirwa gifite imiterere itangaje ifite ishusho nkiyuruziza rw' Igi kirimo ibiti byinshi bitandukanye ndetse n'inyamanswa zirimo Inyoni,
zamoko atandukanye harimo n'inuma n'inyamanza[2] , iki kirwa kizengurutswe nibiti birimo ibizwi kwizina rya sipre .
Ubukerarugendo
[hindura | hindura inkomoko]iki kirwa ni kimwe mubirwa bisurwa cyane muraka karere kibiyaga bigari ,gifite umwihariko wuko ari gitoya ariko kubea ama hotel yacyubatsweho atuma gisurwa cyane[3] ,kugeza ubu hariho Hotel nziza cyane y'ibyumba 10 izwi kwizina rya paradise malahide[4]
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]iki kirwa cya Malahide cyatangiye kwitabwaho kuva mumwaka wa 2011[5] , mbere yaho harimo ibiti byiza na kabingaro gato
gusa ndetse nabahasura bari bakiri bakeya cyane [6].
Reba imiyoboro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.expertafrica.com/rwanda/lake-kivu/in-detail
- ↑ https://www.expertafrica.com/rwanda/lake-kivu/paradise-malahide
- ↑ https://www.youtube.com/watch?v=IZ5DU5O45j8
- ↑ https://www.expertafrica.com/rwanda/lake-kivu/in-detail
- ↑ https://www.achieveglobalsafaris.com/lake-kivu/
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-08-01. Retrieved 2021-06-24.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)