Ikiraro cya Rusumo
Ikiraro cya Rusumo gifite metero 80, gipima toni 180.Iki kiraro cyubatswe ku nkunga ya miliyari 24 z’amadorali yatanzwe n’ikigo cy’Abayapani cy’Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) biteganyijwe ko kizihutisha uruhererekane rw’ibicuruzwa n’abantu binyura kuri uwo mupaka ndetse kinateza imbere ubuhahirane mu muryango wa EAC muri rusange.[1][2][3]
Akamaro
[hindura | hindura inkomoko]Ubukungu
[hindura | hindura inkomoko]Ubukungu bwa EAC bwazamutse ku kigero kiri hagati ya 7 na 8% biturutse cyane ku bwiyongere bw’urujya n’uruza bw’ibicuruzwa.
Mu mwaka wa 2009 ku kiraro cya Rusumo hacaga imodoka zitageze kuri 96 ku munsi; ariko mu mwaka ushize wa 2012 zageze kuri 205.
Ikigereranyo
[hindura | hindura inkomoko]Ikigereranyo kiravuga ko mu myaka 5 iri imbere, imodoka zinyura ku kiraro cya Rusumo ziziyongera hagati ya 500 na 700 ku munsi. Icyo gihe Ubukungu bwa EAC ngo buzazamuka ku kigero kiri hagati ya 10 na 11.5%.
Abaturage bari hafi ya 2000 bo mu nkenegero z’ikiraro bemeza ko imibereho yabo yazamutse kubera iyo mirimo ihakorerwa. Ku ruhande rw’u Rwanda, abasaga 600 bahawe akazi ko kubaka kandi ngo babona ubumenyi buvuye ku Bayapani n’abandi bahagarariye imirimo y’ubwubatsi.[1][4]
Reba
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/inyubako-y-ikiraro-cya-rusumo-igeze-kure
- ↑ http://197.243.22.137/easternprovince/index.php?id=36&L=0&tx_news_pi1%5Bnews%5D=112&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&cHash=a1c8ecaf42c1c1b337366be947e95055
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-21. Retrieved 2023-03-21.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://mobile.igihe.com/ubukungu/iterambere/article/rusumo-hatashywe-ikiraro