Ikirango cyo kurwanya ruswa mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Ikigo

Ikirango cyo kurwanya Ruswa mu Rwanda ni ikimenyetso gikozwe nk'ikiganza cyahawe u Rwanda nyuma yo kwakira umuhango mpuzamahanga wo gutanga ibihembo ku kurwanya ruswa kwisa akaba ari abwo bwa mbere warubereye muri Afurika.[1]

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

gahunda yo kurwanya Ruswa

Iki Kirango cyangwa igishushanyo cyashushanyijwe n'umunyabugeni ukomoka muri Iraq witwa Ahmed albahrani kikaba cyaragejejwe mu Rwanda ku itariki 9 ukuboza 2019 aho cyatashywe kumugaragaro na NyakubahwaPaul Kagame perezida wa repuburika y'u Rwanda ndetse na Emir wa Quatar Sheikh Tamim bin Al-Thain ari nawe washyizeho ibi bihembo ari kumwe na nabndi banyacybahiro harimo na perezida wa Namibiya Hage Gottefried Geingob. Iki gishushanyo kigaragaza gukorera mumucyo ndetse gishushanyije kuburyo buri cyuma cyose gihagarariye igihugu cyo ku isi. Iki Kiganza rero ni ikimenyetso kigaragaza ko byihutirwa kuvuga oya no kurwanya icyaha cyose cyatera ruswa kuko imunga ubukungu .[2]

Aho giherereye[hindura | hindura inkomoko]

Iki Gishushanyo cy'Ikiganza giherereye mu busitani bwa Kigali Convention Centre kimihurura mu karere ka Gasabo ahakunzwe kwitwa Gishushu mu mugi wa Kigali. uvuye mumugi rwagati ni nkiminota 20, mu birometero mirongo ine.

Ubusobanuro[hindura | hindura inkomoko]

Ikiganza gifunguye gisobanura indangagaciro zo gukorera mu mucyo, aho gisobanuye ko ntacyo guhisha ku isi ahubwo ni umucyo ugaragaza ko abatsinze bose bawukoreramo muri sosiyete zose baba batuyemo ku isi. Buri mwaka mu birori byo kurwanya ruswa, hatangwa ikimenyetso nkiki cy'urwibutso kikubakwa aho iki gikorwa kiba kiri bubere. Cyatangiwe kandi mu gihugu cya Malasia, geneve ndetse no kubiro by'umuryango wabibumbye i vienne muri Australia aho uyu muhango wabereye mu nshuro eshatu zashize. Ibi birango byose bitwangwa nikigo cyo muri Quatar cyitwa (ROLACC) gikorera I Doha mu murwa mukuru.[3]

Aho byakuwe[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/Ibyo-wamenya-ku-ishusho-y-ikiganza-yubatswe-muri-Kigali-Convention-Centre
  2. https://www.youtube.com/watch?v=ehCkVZX06w0
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-24. Retrieved 2021-06-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)