Jump to content

Ikimuri

Kubijyanye na Wikipedia

"Ikimuri"ni ijambo risobanura amauta y'inka akaba aramavuta bakura mumata iyo bayacunda bakaba bayifashisha nk'umuti cyangwa bakayarya.

[Hindura | hindura inkomoko]

Ikimuri cyangwa se amavuta y'inka agira akamaro kenshi ndetse akungahaye no kuri vitamine nyinshi umubiri ukenera,urugero rwa vitamine isangwa mumavuta y'inka ikenerwa cyane n'umubiri w'umuntu twavuga ni vitamineA,iyi vitamine izwiho kugira akamaro gatandukanye nko kuba ifasha mu mikurire myiza y'amagufwa n'amenyo ,kugira uruhu rwiza no kurinda ubwandu butandukanye. Ikindi iyi vitamine A igira uruhare mukurinda utunyangingo tw'umubiri(antioxidant),ndetse no kugira ubuzima bwiza bw'amaso ukanatuma umubiri ukora imisemburo ukeneye kurugero rwiza.

Mumavuta y'inka kandi habonekamo izindi vitamine nkaD,E na K. Vitamine K iboneka mumavuta y'inka nizwi nka K2 iba mumavuta n'amata yinka yagaburiwe ubwatsi gusa, ifasha umubiri kuvugurura karisiyumu ziwurimo kuyibura mumubiri bitera indwara zitandukanye nk'izumutima,kanseri n'indwara yo kuribwa amagufwa no kumungwa kwayo.

Akamaro k'ikimuri

IKIMURI

1.Ikimuri gifasha mukuringaniza ibinure mumubiri[1]

2.Ikimuri ni isoko yimyunyu ngugu ifitiye umubiri wacu akamaro

3.Ikimuri kidufasha mukugira uruhu rwiza igihe wakisize

4.Ikimuri ni isoko ya vitamine zitandukanye umubiri wacu ukenera, urugero nka vitamine D,E,na K

5.Ikimuri cyangwa amavuta y'inka atuma ibiryo bihumura igihe yakoreshejwe bateka ndetse yongera n'uburyohe bw'ibiryo.

  1. Amavuta y’inka ni urukingo n’umuti w’indwara nyinshi - Kigali Today