Ikiluba

Kubijyanye na Wikipedia
Ikiluba ni ururimi rukunze gukoreshwa cyane n'abaturage ba Congo Brazaville
Ikarita y'Ikiluba

Ikiluba ni ururimi rw'Abaluba. Itegekongenga ISO 639-3 lub.

Abaluba batuye mu ntara ebyiri za Kongo ari zo Katanga na Kasayi. Abaluga ni ubwoko bunini cyane muri Kongo nyine. Ubundi bwoko bunini ni Abakongo batuye mu bihugu bitatu ari byo Kongo Brazzaville, Kongo Kinshasa na Angola. Uru rurimi abanditsi bamwe barwita Iciluba, abandi Itshiluba abandi na none Ikiluba. Ni rumwe mu ndimi enye zikoreshwa mu nyandiko za Leta n'iz'amashuri. Izo zindi zemewe ni Igifaransa, Igiswahili n'Ilingala. Kuko ruri mu muryango w'indimi zitwa iz'Abantu rusangiye amagambo menshi n'Ikinyarwanda, imiterere y'amagambo n'interuro hamwe n'amategeko agenga uko ururimi ruvugwa. Rimwe na rimwe hari ubwo iyo miterere iba idahuje kubera ihinduka ry'indimi ariko ibyo ntibibe bitangaje kuko uko guhinduka gukurikiza amategeko abazobereye mu buhanga bwo gusesengura indimi baba bazi.

Amagambo yerekeye ibice by'umubiri:

  • difu igifu
  • ditama itama
  • dibele ibere
  • ditako itako
  • diso ijisho
  • iminwe iminwe
  • mutwe umutwe
  • kuboko ukuboko
  • kulu ukuguru
  • lubavu urubavu
  • kutwi ugutwi
  • lubolo/imbolo imboro
  • dibelo ikibero
  • dino/meno iryinyo/amenyo
  • muongo umugongo
  • bubongo ubwonko
  • lukongo rugongo
  • ludimi ururimi
  • mutyima umutima
  • mula/mila ubura
  • mukono umukono
  • umbidi umubiri
  • kikoba igikoba
  • kwapa ukwaha
  • kanwa akanwa
  • nywele injwiri (umusatsi)
  • dingingo ingingo
  • lwala urwara