Igiti cya ELayo

Kubijyanye na Wikipedia
Igiti cya Elayo
Imbuto zivamo amavuta ya elayo

Igiti cya Elayo nicyo kivaho amavuta ya Elayo ari mu byiciro bigera kuri 5 hakurikijwe uburyo atunganywamo:

Amavuta ya elayo

1. Extra Virgin Olive oil (Huile d'Olive Extra vierge)[hindura | hindura inkomoko]

Ubu nibwo bwoko bw'amavuta ya elayo bwa mbere bwiza. Buboneka imbuto nziza z'indobanure zitamaze igihe zisaruwe zibyazwamo amavuta hifashishijwe ubukonje (cold pressing method) kugira ngo hirindwe ko ubushyuhe byatuma hatakara ubuziranenge bw'umwimerere. Aya mavuta aba afite *acidity* iri hasi cyane (kenshi ni 1%). Afatwa nk'aya mbere kuko agumana impumuro n'uburyohe by'umwimerere kandi akaba nta bushyuhe cyangwa ibinyabutabire byifashishwa mu kuboneka kwayo .Aya niyo mavuta akunda kwifashishwa mu kurengera ubuzima kimwe no mu buvuzi. Aya yo wanayanywa utagize ikindi uyongeramo kubera ko aba afite ubuziranenge bwose.Aya kandi niyo agenewe kuribwa ari mabisi, gushyirwa ku byo kurya bihiye no gushyirwa kuri salades.[1][2]

2. Virgin Olive oil (Huile d'Olive Vierge)[hindura | hindura inkomoko]

Aya mavuta niyo yo ku rwego rwa kabiri kuko aboneka nayo hifshishijwe ubukonje. Nta binyabutabīre cyangwa ubushyuhe byifashishwa mu kuyatunganya. Icyo atandukaniyeho n'aya mbere ni uko imbuto kurwamo ziba zarobanuwe ari izo ku rwego rwa kabiri mu bwiza n'ubuziranenge.Aba afite acidity iri hagati ya 1-4%). Aya mavuta ashobora kwihanganira ubushyuhe ariko butari bwinshi niyo mpamvu ibya mbere agenewe ari ugutekeshwa ibyo kurya bidatekwa ku bushyuhe bwinshi, mu kotsa imigati, guteka ifiriti, gusa no muri salade naho ajya akoreshwa nubwo atahagira umumaro cyane nk'aya mbere.[3]

3. Refined Olive oil (Huile d'Olive rafiné)[hindura | hindura inkomoko]

Amavuta ya Elayo

Aya mavuta yo atunganywa akuwe mu mbuto z'imyelayo zihiye akenshi z'umukara. Aya atunganywa hifshishijwe ubushyuhe kugira ngo hakamurwemo menshi. Bajya bavangamo duke two muri quality ya mbere cyangwa iya 2 kugira ngo bayongerere ubushobozi, niyo mpamvu hari ayo muzajya mubona yanditseho ngo Refined Olive oil blended with Extra Virgin Olive oil cyangwa Refined Olive oil blended with Virgin Olive oil; icyo gihe haba hari duke tuvanzemo twiza. Gusa uko bimeze kose aya afatwa n'ubwoko bwo ku rugero rwo hasi kandi afatwa nk'akoreshwa mu byo guteka cyane ku birakenera ubushyuhe bwinshi. Urugero rw'ibinyamavuta (fat) n'izitwa kalori byo biba biri ku rugero rw'ariya ya mbere n'aya kabiri.[4]

4. Pure Olive oil (Huile d'Olive Pur)[hindura | hindura inkomoko]

Nubwo izina ryayo risa n'irivuga ko ari amavuta meza atavangiye, siko bimeze na gato! Impamvu ni uko nyuma yo gukoresha uburyo bw'ubushyuhe n'ibinyabutabire, ayabonetse atameze neza nk'uko babitekerezaga niyo afatwa akavangwa na make mu meza ya mbere cyangwa aya kabiri kugira ngo agerageze kuboneka nk'ameza. Utwo twongewemo tugira icyo tuyamarira mu kongeramo vitamin E. Aya mavuta yifashishwa mu guteka, gukorera umubiri massage ndetse no gukora amavuta yo kwisiga yo mu bimera.[5][6]

5. Olive Pomace Oil.[hindura | hindura inkomoko]

Mbere yo kuvuga kuri ubu bwoko bwa gatanu, ndagira ngo mujye mureba ku macupa menshi y'ayo mugura muzasanga ari aya, aya mavuta yo aboneka akuwe mu mbuto z'ibijonjorwa mu zindi zose ndetse n'ibikatsi byasigaye bakamura ayo muri buriya bwoko bwose bwa mbere (Imbuto z'ibijonjorwa n'ibikatsi). Ibi birafatwa bigakamuzwa ubushyuhe bwinshi, hagashyirwamo n'ibinyabutabire kugira ngo habonekemo amavuta. Hari ubwo naho bongeramo uduke twiza ngo tuyahe impumuro tuyongerere n'ububasha. aya niyo aba ahendutse ku masoko bitewe n'uburyo aboneka. aya mavuta yifashishwa mu gusukūra ibintu (nko gusīga intebe, utubati), si meza ku buryo yaribwa gusa rimwe na rimwe ajya akoreshwa mu guteka ibikenera ubushyuhe bwinshi.[7]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/kunywa-akayiko-k-amavuta-ya-olive-mbere-yo-kurya-byakurinda-kurwara-ikirungurira
  2. https://inyarwanda.com/index.php/inkuru/114408/abakobwa-uko-wakwivura-imvuvu-burundu-114408.html
  3. https://www.ubuzimainfo.rw/2022/07/dore-impinduka-uzabona-ku-mubiri-wawe.html
  4. https://www.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/umwimerere-w-amavuta-ya-elayo-afite-agaciro-gakomeye-muri-bibiliya-ubu-ushobora
  5. https://web.archive.org/web/20230227161015/https://agakiza.org/Twirinde-ibitumarira-amavuta-Pastor-Desire-Habyarimana.html
  6. https://yegob.rw/mukobwamusore-ibyo-kurya-byagufasha-kugira-uruhu-rwiza/
  7. https://umutihealth.com/gukomera-mu-ntoki/