Igishanga cya ruhogo
Igishanga cya ruhogo ni igishanga gihingwamo umuceri mu karere ka Rwamagana. [1]Ni igishanga gikora ku Mirenge itatu ariyo Kigabiro,Rubona na Mwulire, gihingwamo umuceri aho abahinzi bahoze bagihingamo kuri hegitari 270 maze Leta y'u Rwanda niy'u Buyapani ibinyujije mu kigega gishinzwe ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) bakacyivugurura kuri ubu gihingwamo kuri hegitari 348. Kukivugurura byatwaye miliyari makumyabiri n'imwe y'amafaranga y'u Rwanda (21Million Frw) zashowe mu bikorwa byo kuvugurura ibyuzi bibiri birimo icya cyimpima na Gashara ndetse hakaba haranubatswe ikindi cyuzi gishya cya Bugugu, Hanubatswe umuyoboro ugeza amazi mu mirima. Uwo muyoboro ureshya na kilometero 23,5.[2] Abahinzi barenga 1200 bagihingamo bavugako umusaruro wabo wikubye hafi kabiri kuko babonaga Toni eshatu kuri hegitari none ubu babona toni hafi esheshatu.[2]
Andi makuru
[Hindura | hindura inkomoko]Icyi gishanga cya ruhogo mbere cyitaravugururwa cyatangaga umusaruro mucye ugereranije nubu cyamaze kuvugurwa. Icyo bita igishanga cya Cyaruhogo ni uk ari izina rimenyerewe, ariko ubusanzwe ni ibishanga bitandukanye , hari icyitwa Gashara, Cyimpima,Bugugu na Cyaruhogo; Ibi byose bihingwamo n'abahinzi 1,174 bibumbiye mu makoperative ane, bafite ibyuzi bihangano 3 ubu byamaze kuguvururwa byitezweho kuzabafasha kuhira ubuso bungana na hegitari 170.[3] Icyifuzo cya minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano ni uko kuri hegitari imwe y'ubutaka havamo toni umunani z'umuceri, ibi ngo bizatuma n'amafaranga umuhinzi azabona aziyongera kuko azaba afite umusaruro mwinshi.
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://muhaziyacu.rw/ubukungu/ubuhinzi-ubworozi/ubuhinzi/abahinga-mu-gishanga-cya-cyaruhogo-bafite-impungenge-zuko-bagurirwa-umusaruro-wabo-ku-mafaranga-macye/
- ↑ 2.0 2.1 https://www.igihe.com/ubukungu/article/imishinga-itandatu-iri-guhindura-isura-n-imibereho-y-abatuye-rwamagana
- ↑ https://muhaziyacu.rw/ubukungu/ubuhinzi-ubworozi/ubuhinzi/abahinga-mu-gishanga-cya-cyaruhogo-bafite-impungenge-zuko-bagurirwa-umusaruro-wabo-ku-mafaranga-macye/