Jump to content

Igishanga cya kanyonyomba

Kubijyanye na Wikipedia

Igishanga cya kanyonyomba giherereye iburasirazuba icy'igishanga gikora ku turere tubiri dutadukanye[1] aritwo Akarere ka Bugesera na ka Ngoma.

Ibyo wamenya ku Igishanga cya Kanyonyomba

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu Rwanda amafaranga asaga Miriyari imwe niyo yakoreshejwe mu gutunganya igishanga cya Kanyonyomba n'ibindi bikorwa bijyanye n'iterambere ry'abaturage.Igishanga cya Kanyonyomba gikora ku mirenge 4 y'Akarere ka Gatsibo irimo Rugarama,Remera, Muhura na Kiziguro,Ibikorwa byo gutunganya igishanga cya Kanyonyomba byari gutangira muri 2014 Ukuboza bikazasozwa mu Ukuboza mu mwaka 2021.Abaturage bahinga umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba bavuga ko bahinga kuri Area 5 ku muceri hasarurwaho ibiro 400 naho ku bigori hagasurwaho ibiro 100,bagahamya ko umuceri ufite inyungu nyinshi kuruta ibigori.[1] [2]Gukomeza kubungabunga ibishanga ni intambwe ikomeye igihugu kirushaho gutera cyane ko ubushakashatsi bwakozwe n'umuryango mpuzamahanga urengera ibidukikije (ARCOS) bwerekanye ko ubudahangarwa bw'ibishanga cyane cyane ibyo muri Kigali bwangiritse ku gipimo cya 65% bivuze ko ibikorwa bya muntu bibyangiza bikomeje kuba ku rwego rwo hejuru ingaruka zakomeza kuba nyinshi nk'uko abarengera ibidukikije babisobanura.Abanyamahanga basura u Rwanda bavuga ko kongera ibyanya bitunganije ndetse byanasurwa bifite inyungu ikomeye ku bikorwa by'ubukerarugendo by'umwihariko ku batuye mu mujyi.[3]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iburasirazuba-ikiraro-cya-kanyonyomba-cyari-cyarangijwe-n-ibiza-cyongeye-gukora
  2. https://www.rba.co.rw/post/Ibindi-bishanga-5-byo-mu-Mujyi-wa-Kigali-bigiye-gutunganywa
  3. https://www.gatsibo.gov.rw/soma-ibindi/igishanga-cya-kanyonyomba-1-gisigaye-kibyazwa-umusaruro-mwiza-kuruta-mbere-kitaratunganywa