Igishanga cya Rugeramigozi

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga
igishanga

Mubikorwa byo gutunganya iki gishanga yakozwe harimo kongera ingomero z’amazi zuhira umuceri.

Gahunda yo gutunganya Igishanga cya Rugeramigozi[hindura | hindura inkomoko]

Mubikorwa byo gutunganya iki gishanga yakozwe harimo kongera ingomero z’amazi zuhira umuceli, kurwanya isuri mu nkengero z’igishanga, haterwa ibiti bivangwa n’imyaka kandi abahinzi bagahugurwa gufata neza imiyoboro y’amazi.Abahinzi kandi bubakiwe ubwanikiro buhagije ku buryo ngo umusaruro wabo utangirikira mu mirima, banigishwa kwikorera ifumbire y’ibirundo bitanga nibura toni zisaga 100 yunganira imvaruganda.Ibiti bisaga ibihumbi 100 bizafasha abahinzi gukomeza kongera umusaruro, kuko bizafasha kurinda imiyoboro twubatse itanga amazi mu mirima isuri iyangiza kuko ubundi aha nta mazi yahageraga.[1]Umuhuzabikorwa wafashaga abahinzi ba Rugeramigozi yavuga ko mu bikorwa bibungabunga ibidukikije muri iki gishanga birimo no gutera ibiti ku materasi akikije igishanga.Buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, kugira ngo bakomeze kubona umusaruro uhagije w’umuceli muwurinda isuri yawangiza.Igihembwe cyashize abahinzi bakaba barabashije kugurisha Toni 356 bavuye kuri 274 bari bagurishije mu mwaka wa 2016, hatabariwemo uwo bajya kurya iwabo.

Ibindi Wamenya kumusaruro Abahinzi babonaga[hindura | hindura inkomoko]

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi baravuga ko umusaruro wabo ukomeje kwiyongera,bavuga ko mu gihembwe cyari gishize cy’ihinga mu mwaka wa 2016 bari biyemeje kuzamura umusaruro kugera kuri Toni 200 kuri Hegitari 57, bakaba barabashije kubona umusaruro ungana na Toni 189 bavuye kuri Toni 125.Umwe mubahinga avugako ahinga kuri hegitari eshanu ariko yajyaga yeza kg 200 ariko aho ahuguriwe gutera umuceli ku murongo no gukoresha ifumbire y’ibirundo ageze kuri kg 382.[1]Ubuso bwose bwa Rugeramigozi ya mbere n’iya kabiri busaga Hegitari 100 zihingwaho n’amakoperative ya COCAR na KIABER.Umukozi w’Akarere ka Muhanga wari ushinzwe igenamigambi avuga ko DUHAMIC ADRI yifatanyije n’Akarere mu kwesa imihigo ine irimo no kongera umusaruro ku bihingwa by’umuceri n’ibigoli.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/muhanga-gutunganganya-igishanga-cya-rugeramigozi-byazamuye-umusaruro-w-umuceli