Igishanga cya Mirayi

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga

Igishanga cya Mirayi gikora ku mirenge ya Muganza na Gishubi abagihingamo umuceri ubu bari gusarura ariko umusaruro wabo wagabanutse ku rwego rwa kimwe cya kabiri. Impamvu ngo ni imirimo yo gutunganya urundi ruhande rw’iki gishanga yatumye ahahinze hakama. Abahinzi muri aka gace ubuzima bwabo bushingiye ku gihingwa cy’umuceri ariko bavuga ko kubera iki kibazo ubu aho basaruraga 250Kg z’umuceri hari abari kuvanamo 100Kg gusa.[1] Igishanga cya Mirayi n'Igishanga cya Nkunamo bihuza Gishubi na Mamba usanga umusaruro ari mukeya kuko ni Ibishanga byakamye, hasabwa ko byubakwaho ingomero zigezweho zigafasha kubyuhira bigahingwa hakabaho kuboneka k'umusaruro kuko ibishanga ni bimwe mu bifasha abaturage benshi kubona imirimo bakabona uko bahinga bakiteza imbere bakabona ibyo kudya bivuye mubuhinzi cyane ko mubishanga akenshi hakorwamo ubuhinzi bw'imiceri cyangwa se hagakorwa ubuhinzi bw'ibigori.[1]

Amashairo[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://umuseke.rw/gisagara-igishanga-cyumuceri-cyatunganyijwe-nabi-bigabanura-umusaruro.html?fbclid=IwAR2apzrN9vnogQ9e8fJfFng3uvlwVM_uo_x6IdClxwMnHXnofbuUG9pXSFk